Umuhanzi w'umunya Afurika y'Epfo, Costa Titch wakunzwe cyane mu njyana y'Amapiano yitabye Imana aguye ku rubyiniro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu rishyira ku cyumweru tariki ya 10 Werurwe 2023, nibwo hamenyekanye inkuru y'urupfu rw'umuhanzi Costa Tsobanoglou wamenyekanye nka Cota Titch.

Uyu muhanzi wari ukunzwe cyane mu njyana ya 'Amapiano' yitabye Imana nyuma yo kugwa ku rubyiniro uwbo yari mu gitaramo cy'iminsi ibiri cya Ultra South Africa cyaberaga ahitwa Expo Centre i Nasrec mu mujyi wa Johannesburg.

Urupfu rwa Titch rwatangajwe n'ibyamamare bitandukanye byo muri Afurika y'Epfo birimo umuhanzi Junior De Rocka wari n'inshuti wari usanzwe ari n'inshuti ya nyakwigendera.

Costa Titch w'imyaka 27, ni umwe mu bahanzi bari bagezweho muri iyi minsi cyane cyane mu baririmba injyana y'Amapiano.

Aha twavuga nk'indirimbo yakoze ikamenyekana ndetse igakundwa n'abatari bake yise 'Big Flexa', yafatanyijemo na Banaba Des, Man T, Sdida, Alfa Kat na C'Buda M.

Kugeza ubu iyi ndirimbo ikaba imaze kurebwa na miliyoni 45 mu gihe cy'umwaka umwe imaze isohotse.

 

 

The post Umuhanzi w'umunya Afurika y'Epfo, Costa Titch wakunzwe cyane mu njyana y'Amapiano yitabye Imana aguye ku rubyiniro appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/umuhanzi-wumunya-afurika-yepfo-costa-titch-wakunzwe-cyane-mu-njyana-yamapiano-yitabye-imana-aguye-ku-rubyiniro/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umuhanzi-wumunya-afurika-yepfo-costa-titch-wakunzwe-cyane-mu-njyana-yamapiano-yitabye-imana-aguye-ku-rubyiniro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)