Sénégal: Abanyarwanda n'inshuti zabo bizihije Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyo birori byabereye kuri Ambasade y'u Rwanda i Dakar, tariki ya 10 Werurwe 2023.

Ambasaderi w'u Rwanda muri Senegal, Jean Pierre Karabaranga, yagarutse ku butumwa Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yanyujije kuri Twitter ku wa 8 Werurwe 2023, ku Munsi Mpuzamahanga w'Abagore, aho yagize ati "Ndashimira abagore bose bo mu Rwanda n'abandi ku Isi ku munsi nk'uyu w'ingenzi. Tuzakomeza gufatanya namwe mu rugamba rw'uburinganire n'ubwuzuzanye mu kamaro kabwo."

Ambasaderi Karabaranga yagaragaje ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abanyarwandakazi bagize uruhare rukomeye mu kubaka ubumwe n'iterambere by'Igihugu cyabo.

Ibyo bikanashingira ku mahame remezo ari mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda, harimo iry'uburinganire bw'Abanyarwanda bose n'ubw'abagabo n'abagore bushimangirwa n'uko abagore bagira nibura 30% by'imyanya mu nzego zifatirwamo ibyemezo.

Aha yanagaragaje imibare imwe n'imwe nko mu Mutwe w'Abadepite aho basaga 61%, kimwe no mu zindi nzego z'ubuyobozi aho bagera cyangwa basaga 50%. Ibyo bikaba byarashingiye kuri politiki n'ubuyobozi byiza u Rwanda rufite.

Uyu munsi harishimirwa kandi uko abakobwa bitabiriye amashuri ndetse no mu masomo yabaga yiganjemo abahungu.

Ubu bagaragara mu bice byinshi biteza imbere ubukungu bw'igihugu, harimo ubumenyi n'ikoranabuhanga, ubuvuzi, ubuhanzi, ubugeni, siporo n'indi myuga itandukanye.

Kuri uwo munsi hanabaye ikiganiro ku nsanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti "Ntawuhejwe: Guhanga udushya n'ikoranabuhanga biteza imbere uburinganire".

Ikiganiro cyitabiriwe na Ndeye Awa Gueye w'umunya- Sénegal, akaba ashinzwe ikoranabuhanga mu isosiyeti y'itumanaho Free Senegal.

Yagaragaje ko yakuze yumva akunze ibijyanye by'ikoranabuhanga, ariko ko muri icyo gihe abantu benshi bumvaga ko ayo masomo akwiye guharirwa abagabo, bityo n'aho yigaga hose, umubare w'abagore n'abakobwa wabaga ari muto cyane.

Yashishikarije abana b'abakobwa kwitinyuka ntihagire ubaca intege, ahubwo bagaharanira kongera ubumenyi mu bijyanye n'ubumenyi n'ikoranabuhanga, kuko magingo aya ibikorwa byose by'iterambere ariho bishingiye.

Yanibukije ababyeyi ko batangirira mu rugo bereka abana b'abakobwa ko badahejwe mu by'ikoranabuhanga.

Umunyarwandakazi ukora mu mishinga ya USAID, Laurence Uwera, utuye muri Sénégal, yagaragaje ko ubuyobozi bwiza bw'u Rwanda bwakoze byinshi mu guteza imbere umugore n'umwana w'umukobwa, kandi ko byagize akamaro kanini mu guhindura imibereho y'Abanyarwanda, ubukungu n'iterambere by'Igihugu ndetse bihindura n'imyumvire ya benshi.

Yagaragaje ko by'umwihariko mu rwego rw'ikoranabuhanga, nta terambere ryagerwaho umwari n'umutegarugori batabigizemo uruhare, akaba ari nayo mpamvu u Rwanda rwashyize imbaraga mu guteza imbere umugore kandi rukaba rukomeza kugaragaza ko umugore ashoboye.

Yacine Dia Ndiaye, nk'Umunya-Senegal uherutse mu rugendo shuri mu Rwanda hamwe n'itsinda ry'abihangiye imirimo b'abagore bagera kuri 12, yashimye byimazeyo gahunda nziza z'u Rwanda.

Mu byamushimishije harimo uko mu Rwanda hari abagore benshi bihangiye imirimo ikabateza imbere bishingiye kuri politiki nziza y'Igihugu n'uko gutangira gukora ubucuruzi n'ishoramari mu Rwanda byorohejwe, aho ukeneye ibyangobwa abibona adasiragiye.

Yagaragaje ko ikoranabuhanga rikenerwa cyane muri ba rwiyemezamirimo b'abagore kuko bashobora kumurika no gucuruza batavuye no mu zindi nshingano z'urugo. Yashishikarije abagore ko batakomeza kwitinya kuko bashoboye.

Michaella Rugwizangoga ushinzwe ubukerarugendo mu Rwego rw'Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB) uri muri Senegal mu kazi, yashishikarije abanya-Senegal gusura u Rwanda kugirango ibihugu bya Afurika birusheho kungurana ubumenyi mu nzego zitandukanye no kongera ubuhahirane.

Muri ibyo birori habaye kandi irushanwa hakoreshejwe ikoranabuhanga (QUIZ), ibibazo bikaba byaribanze ku bumenyi mu bijyanye n'uburinganire n'ubwuzuzanye bw'abagabo n'abagore, iterambere mu bukungu ry'umugore ndetse n'uburenganzira bwe mu bihugu by'u Rwanda na Senegal.

Abatsinze begukanye ibihembo bitandukanye birimo itike y'indege yo gusura u Rwanda n'ibindi bikorerwa mu Rwanda birimo ikawa, icyayi, urusenda, imitako n'ibindi.

Hanashimiwe umwana w'umukobwa witwa Kariza Brune w'imyaka 14, watsinze amarushanwa y'imivugo mu Kinyarwanda, yateguwe n'Inteko y'Umuco ku bana bafite hagati y'imyaka 6 na 15 baba mu mahanga.

Ni irushanwa ryateguwe mu rwego rwo kubakundisha no kubafasha kugira umuhate wo kumenya ururimi rwabo kavukire.

Habayeho ubusabane mu kwizihiza Umunsi w'Abagore
Uyu munsi wabaye umugoroba wa kuganira no gusangira
Ambasaderi Karabaranga ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango
Uyu muhango wabereye kuri ambasade y'u Rwanda i Dakar
Bamwe mu bitabiriye batsindiye ikawa n'icyayi by'u Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-n-inshuti-zabo-baba-muri-senegal-bizihije-umunsi-mpuzamahanga-w

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)