Umukobwa wa Bill Gates yabwiye amagambo akomeye abatutse umukunzi we w'Umwirabura #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukobwa w'umuherwe,Bill Gates,Phoebe,yibasiye abantu bibasiye umukunzi we w'umwirabura ku mbuga nkoranyambaga,ababwira ko amagambo yabo ari ubujiji.

Aganira n'ikinyamakuru The Information,uyu mukobwa w'umuherwe yavuze ko yamaganye "amagambo y'ubugoryi ndetse n'ibitekerezo by'ivangura" ku muryango we.

Uyu mukobwa w'imyaka 20 yashyize hanze amafoto yasohokanye bwa mbere n'umukunzi we Robert Ross.Aba bombi biga ahitwa Stanford.

Nyuma yo gushyira kuri Instagram amafoto yasohokanye n'uyu mwirabura bakundana,ibitekerezo byahise byisukiranya bamunenga gukundana n'umwirabura.

Abandi bahise bamubwira ko uwo musore nta keza ke amukurikiyeho akayabo ka se uri mu baherwe 10 ba mbere ku isi.

Uyu mukobwa ukurikirwa na benshi,yavuze ko adakunda ibitekerezo by'urucantege avuga ko turi muri 2023 arambiwe kwibasirwa azizwa ko akundana n'abo badahuje uruhu.

Uyu mukobwa avuga ko benshi mu bamukurikira bagendera ku izina rye rya kabiri rya se Gates ariko ko yifuza kubera urumuri benshi akabereka agaciro k'ibintu by'ingenzi kuri we birimo ubuzima n'imyambarire.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umukobwa-wa-bill-gates-yabwiye-amagambo-akomeye-abatutse-umukunzi-we-w

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)