Nyirasenge wa Miss Naomie yakoze ubukwe n'umusirikare ukinira APR #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwineza Kelly wo mu itsinda Mackenzie akaba Nyirasenge wa Miss Nishimwe Naomie banabana muri iri tsinda, yakoze ubukwe na 2nd Lt Nsengiyumva David ukinira APR BBC.

Ni ubukwe bwabaye nyuma y'uko ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 22 Werurwe 2023 bari basezeranye imbere y'amategeko mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kinyinya.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ys 24 Werurwe 2023 nibwo habaye ubukwe nyirizina aho gusaba no gukwa byabereye muri Intare Arena kimwe no kwiyakira ni mu gihe imbere y'Imana basezeraniye muri Centre Christus i Remera.

Ni ubukwe bwitabiriwe n'abarimo Miss Nishimwe Naomie, Jeannine Noach ni mu gihe Tito Rutaremara ari we wasabwaga umugeni.

Jules Sentore ni we wasusurukije abitabiriye umuhango wo gusaba no gukwa ni mu gihe abari bambariye 2nd Lt David Nsengiyumva barimo na 2nd Ian Kagame, umuhungu wa Perezida Kagame.

Itsinda rya Mackenzie Uwineza Kelly abarizwamo, ni itsinda rigizwe n'abakobwa 7 bamamaye ku mbuga nkoranyambaga basubiramo indirimbo z'abahanzi batandukanye bakazisangiza ababakurkira.

Akoze ubukwe nyuma y'uko na Uwase Pamela Loana na we wo muri Mackenzie yakoze na Carlos Mwizerwa tariki ya 15 Ukuboza 2022.

2nd Lt David Nsengiyumva ugiye gukora ubukwe na Kelly, ni umusirikare mu Ngabo z'u Rwanda ndetse akaba akinira ikipe ya APR Baskteball Club.

Mu muhango wo gusaba no gukwa
2nd Lt David Nsengiyumva yakoze ubukwe na Kelly
Byari ibyishimo bikomeye kuri bo



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyirasenge-wa-miss-naomie-yakoze-ubukwe-n-umusirikare-ukinira-apr

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)