Hagarika imyigaragambyo ungezeho ibibazo ufite-Perezida Ruto abwira Odinga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida William Ruto yasabye Raila Odinga batavuga rumwe, kureka imyigaragambyo ateganya kujya iba kabiri mu cyumweru akamugezaho ibibazo byose afite nka perezida.

Perezida Ruto wari mu ntara ya Kisii ashinja Raila Odinga kwihisha mu rubyiruko ajyana mu myigaragambyo, agamije inyungu ze bwite zitarasobanuka kugera ubu.

Ikinyamakuru The Standards cyanditse ko Perezida William Ruto abona ko Odinga ari gutegura imyigaragambyo, igamije kugusha bukungu bwari butarazahuka neza kuko bwashegeshwe na Covid-19.

Bwana Odinga aracyahagaze kukuvuga ko azajya yigaragambya kuwa mbere no kuwa kane kugera igihugu cyoroheje ikiguzi cy'ubuzima.

Icyakora ngo afite amakuru ko hari bamwe mu bagize guverinoma ya Kenya, bari gupanga uko bazajya bateza ibibazo mu myigaragambyo bikamusiga icyasha, ko ari umunyapolitiki mubi utifuza ineza y'abaturage.

William Ruto yabwiye Raila Odinga ko abaturage babyutse bakajya gutira ntawe ubibahatiye, ihuriro Azimio la Umoja itagomba kubashyira ku gitutu cyo kujya kwigaragambya.

Perezida Ruto avuga ko abatwara amapikipiki ndetse n'abandi bacuruzi bato badakwiye kujyanwa mu myigaragambyo, kuko ari abantu bakeneye gushaka ibibatunga badakwiye gukinishwa za politiki.

Kuri ubu Raila Odinga yandikiye igipolisi muri Nairobi, avuga ko ashaka uruhushya rwo kuzazunguza uyu mujyi kuwa mbere, ariko kandi aranashinja Visi Perezida wa Kenya, bwana Rigathi Gachagua kushaka gukoma mu nkokora imyigaragambyo y'amahoro yateguye.

The post Hagarika imyigaragambyo ungezeho ibibazo ufite-Perezida Ruto abwira Odinga appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/03/24/hagarika-imyigaragambyo-ungezeho-ibibazo-ufite-perezida-ruto-abwira-odinga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=hagarika-imyigaragambyo-ungezeho-ibibazo-ufite-perezida-ruto-abwira-odinga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)