Miss Umulisa yinjiye mu mideli, mu birori byi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu birori byabaye tariki 17 Werurwe 2023, aho byitabiriwe n'abantu banyuranye barimo Umujyanama wa kabiri wa Ambasaderi w'u Rwanda muri Poland, Herbert Ndahiro, Uwase Clementine (Miss Tina) wahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational 2018 n'umukunzi we Lukasz n'abandi.

Ibi birori byabereye mu Mujyi wa Warsaw muri Poland. Iri duka ry'imideli ririmo imyambaro y'abagore gusa. Ryatangiriye muri Poland ariko hari gahunda y'uko mu Rwanda hazashyirwa ishami ryaryo guhera muri Mata 2023.

Miss Umulisa yabwiye InyaRwanda ko yari amaze igihe atekereza gushinga iduka ry'imyambaro, ariko ko yagiye akomwa mu nkokora n'ibintu binyuranye.

Yavuze ati 'Igitekerezo nari nkimaranye igihe gusa kubera akazi kenshi n'ibindi bintu mba nirukamo nari ntarabona umwanya uhagije wo kubishyira mu bikorwa.'

Uyu mukobwa yavuze ko yahisemo gutangira gucuruza imyambaro y'abagore, kubera ko ariyo yisangamo cyane, ariko kandi yatangiye no kwiga ibijyanye n'imyambaro y'abagabo.

Akomeza ati 'Nahisemo guhanga imyambaro y'ab'igitsinagore kuko niho nisanga cyane gusa ndi kwihugura no mu bijyanye n'imideri y'abagabo nimara kubisobanukirwa nayo nzayishyiramo. Ikaba ari imyenda ikorerwa hano Poland.'

Umulisa avuga ko gutangiza iri duka ry'imideli byari mu nzozi ze, ariko kandi byashyigikiwe no kuba akunda ibijyanye imideli, kandi akaba umuntu ukunda gukora no kugerageza gushyira mu bikorwa ibitekerezo bitandukanye byamufasha kwiteza imbere.

Avuga ko afite icyizere cy'uko 'Abanyarwanda nabo bazakunda imyambaro yanjye'.

Umulisa asanzwe ari umunyeshuri muri Kaminuza ya WSG mu ishami ry'Ubukerarugendo Mpuzamahanga n'amahoteli [International Tourism and Hospitality Management]. Ndetse ni umunyamakuru kuri TV Bet. Ari mu bakobwa 10 bavuyemo Miss Warszawy 2022 wahatanye muri Miss Poland 2022.

 Â Ã‚ Ã‚ 

Umulisa Charlotte yashimye buri wese wamushyigikiye mu gufungura ku mugaragaro iri duka ry'imyambaro yise 'Charlotte Boutique121' 

Mu ijambo rye, Umulisa yavuze ko ari inzozi zibaye impano kuko yakuze ashaka kwikorera no guhanga udushya cyane cyane mu mideli 

Umujyanama wa kabiri wa Ambasaderi w'u Rwanda muri Poland, yashimiye Umulisa Charlotte wagize igitekerezo cyo kwagurira muri iki gihugu ibikorwa bye 


Miss Uwase Clementine uzwi nka Tina yashyigikiye umuvandimwe we winjiye mu byo guhanga imyambaro 

Lukazsk [Uri ibumoso], umukunzi wa Miss Tina yari muri ibi birori byo gufungura iri duka ry'imyambaro y'abagore 

Mu gutangiza iri duka, hanamuritswe imwe mu myambaro y'abagore ibarizwamo. Yamuritswe n'abanyamideli barimo Tina Uwase 

Umulisa yashimye inshuti ze n'abandi bamushyigikiye muri uru rugendo rushya rwo kwikorera yatangiye


 

Umulisa yavuze ko azafungura mu Rwanda ishami ry'iri duka ry'imyambaro y'abagore














Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127333/miss-umulisa-yinjiye-mu-mideli-mu-birori-byitabiriwe-numujyanama-wa-ambasaderi-wu-rwanda-m-127333.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)