Ku myaka 16 Iradukunda Elie wa Mukura agiye kwerekeza mu cyiciro cya kabiri mu Budage #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi w'umunyarwanda ukiri muto, Iradukunda Elie Tatou ukinira Mukura VS, yamaze kumvikana n'ikipe ya Sport-Club Paderborn izwi nka SC Paderborn yo mu Budage.

Iyi kipe ikina mu cyiciro cya kabiri, yashimye impano y'uyu mwana ukiri muto cyane ko afite imyaka 16.

Amakuru avuga ko Elie Taou agomba guhera mu bato b'iyi kipe nyuma akazazamurwa muri SC Paderborn nkuru.

Nta gihindutse uyu mukinnyi ukina asatira anyuze ku ruande akaba agomba kwerekeza mu Budage muri uku kwezi kwa Werurwe.

Iradukunda Elie Tatou, ni umukinnyi wakuriye mu bato ba Mukura VS, mbere y'uko umwaka w'imikino 2022-23 utangira akaba yarazamuwe mu ikipe nkuru akaba yakinaga umwaka we wa mbere mu cyiciro cya mbere.

Iradukunda Elie Tatou agiye kwerekeza mu Budage



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ku-myaka-16-iradukunda-elie-wa-mukura-agiye-kwerekeza-mu-cyiciro-cya-kabiri-mu-budage

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)