Kigali: Umukecuru w'imyaka 62 yabonye 'Permis' yo gutwara imodoka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyirabahinde Anastasie yakoze ikizamini ku wa 16 Werurwe 2023, i Karama mu Murenge wa Nyarugenge ahasigaye habera ibizamini bya 'Permis' mu Mujyi wa Kigali.

Uyu mukecuru yavuze ko yari yarihaye intego yo kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa burundu. Yatangiye kwiga mu Ukuboza 2022, ariko akajya yiga rimwe na rimwe.

Ati 'Iyo ndebye mbona narize nk'amezi abiri. Iyo wize uraza ukabazwa ugatsinda, nta mananiza arimo, ni ibintu bigaragara, binyura mu mucyo, ibyo wize iyo ubishyize mu bikorwa, uruhushya bararuguha.'

Yakomeje agira ati 'Permis buriya iri mu bice bigize iterambere ry'umuntu, kuyibona ni ngombwa ku myaka iyo ariyo yose, cyane ko iyi myaka nyigize hari ibyo nakoze. Nanjye rero nguze icyo kinyabiziga nkitwara, nakumva ari ugusaza neza.'

Ubusanzwe abakora ibizamini by'uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga bakora 'Démarrage, Parking, Circulation, ndetse no kunyura mu mitemeri.

Bamwe mu rubyiruko bari ahabereye iki kizamini, bagaragaje ko kubona umuntu ukuze yakoreye permis akayibona nabo bibaha icyizere cy'uko bashobora gukora bagatsinda.

Umwarimu wigishije uyu mukecuru, Iraguha Clement, yavuze ko kwiga gutwara ibinyabiziga bitagoye ndetse uwabyize neza atsinda.

Ati 'Arakuze, yumvaga ko bidashoboka, ariko yaraje ndamwigisha, amategeko y'umuhanda, arayiga aratsinda […] ndetse n'imodoka ayiga afite ubushake, yego ntabwo biba byoroshye ariko nabashije kumwigisha none yatsinze.'

Yakomeje agira ati 'Kugeza ubu nta myaka iriho bafatiraho ngo umuntu yabona permis. Ikinshimishije ni uko yaje angana, ashaka permis none yayibonye.'

Iraguha avuga ko nk'umuntu usanzwe yarize kwigisha ku rwego rwa kaminuza nyuma akaza kuyoboka ibyo kwigisha amategeko y'umuhanda no gutwara imodoka, atagorwa no kwigisha abantu kuko asanzwe abifitemo ubumenyi mubyo kwigisha yavanye muri Kaminuza y'u Rwanda.

Uwize neza aratsinda

Umuvugizi w'Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda muri Polisi y'Igihugu, SSP Rene Irere, yabwiye IGIHE ko umuntu wize neza atsinda bitandukanye n'ibyo bamwe bavuga cyangwa bibwira.

Ati 'Icyo dusaba abantu ni ukwirinda gushaka ba bandi bababeshya, ba bakomisiyoneri bababeshya ko hari amafaranga bisaba kugira ngo umuntu abone 'permis'.'

Yakomeje agira ati 'Bivuze ko iyo wize neza uratsinda. Utsindwa ntabwo aba yize neza, uwize neza aratsinda.'

SSP Irere avuga ko kuri ubu Polisi y'Igihugu yashyizeho uburyo bufasha abantu kwiyandikisha gukorera impushya zo gutwara mu buryo buhoraho bitandukanye n'uko mbere byakorwaga nka rimwe mu mwaka.

Ati 'Hagiyeho korohereza abantu kugira ngo babashe gukora, uziko ibizamini, abantu biyandikishaga nka rimwe mu mwaka hanyuma bagakoreshwa.'

'Ubu ni ibintu bikomeza, ariyandikisha agakora kandi n'abakozi bacu baramanutse bajya ku rwego rw'Intara mu rwego rwo kugira ngo abantu tubegereze serivisi.'

U Rwanda rwimakaje gukoresha ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi ku buryo uyu munsi abashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga z'agateganyo 'provisoire' bitakiri ngombwa ko bategereza umunsi runaka ngo bahurire muri stade bakore ikizamini.

Kwiyandikisha gukorera uru ruhushya bikorerwa ku rubuga Irembo rutangirwaho nyinshi muri serivisi za leta, gukora ikizamini bikabera mu bigo byabugenewe ku ikoranabuhanga, aho usohoka umenye niba watsinze cyangwa watsinzwe.

Nyirabahinde Anastasie avuga ko kubona 'Permis' bishoboka iyo umuntu yize neza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-umukecuru-w-imyaka-62-yabonye-permis-yo-gutwara-imodoka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)