Kanye West yarokotse icyaha cyari gutuma ajyanwa mu nkiko #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amashusho yakwirakwijwe mu mpera za Mutarama ubwo Kanye West yafatwaga amashusho ubona ko ari gushwana n'uwageragezaga ku mufotora ariko nyamara we atabishaka.

Kanye West ntabwo azagezwa imbere y'ubutabera nyuma y'iperereza ryakozwe ku cyaha cyo guhohotera uwamufotoraga, yakoze mu ntangiriro z'uyu mwaka. Muri Mutarama, uyu muraperi yagaragaye mu mashusho yakwirakwiye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, yambura terefoni umuntu wari urimo kumufata amafoto, maze ayijugunya hagati mu muhanda.

Ku bw'amahirwe, uyu muraperi nyuma y'iperereza ryakozwe n'ishami ry'umugenzuzi w'intara ya Ventura kuri iki kibazo, Kanye West ntabwo azagezwa imbere y'ubutabera ashinjwa iki cyaha yari akurikiranyweho. Nk'uko amakuru y'ikinyamakuru AS abivuga, telefoni yangiritse gato ku buryo yagize ikibazo kitarengeje amadolari 30.

Ku ikubitiro, bigitangazwa, ibyabaye byashoboraga gutuma Kanye West ajyanwa mu nkiko ashinjwa icyaha cy'ihohotera. Icyakora, uwafotoraga akaba na nyiri terefoni yanze kurega Kanye West.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/kanye-west-yarokotse-icyaha-cyari-gutuma-ajyanwa-mu-nkiko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)