Kicukiro: Abaturage 15 barwariye mu ngo nyuma yo kunywa ubushera bikekwa ko bwahumanyijwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru agera ku IGIHE avuga ko aba baturage bari batashye ubukwe ahitwa Nyakariro mu Karere ka Rwamagana baza kunywa ubushera ariko ntibwabagwa neza.

Nyuma y'uko aba baturage ubushera banywereye mu bukwe bubaguye nabi ndetse bakaremba hahise hakekwa ko ibyo banyoye byari bihumanyije bajyanwa kwa muganga batangira kwitabwaho ku buryo ubu bose barwariye mu ngo zabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Masaka, Nduwayezu Alfred, yemereye IGIHE ko hari abaturage 15 banywereye ubushera i Nyakariro mu bukwe nyuma buza kubagiraho ingaruka.

Yagize ati 'Abaturage batashye ubukwe mu Murenge wa Nyakariro bw'umuvandimwe bakora ubukwe busanzwe barangije bataha iwacu kuko niho batuye bumva batameze neza bajya kwa muganga abaganga babaha ubutabazi ubu barimo kubitaho nk'ibisanzwe.'

Yongeyeho ko ku bijyanye no kumenya abari babaroze ubuyobozi bw'Umurenge wa Nyakariro n'ubw'Akarere ka Rwamagana n'inzego zibishinzwe zirimo kubikurikirana hashingiwe ku makuru yatanzwe, anashimangira ko ubu aba baturage batangiye kumererwa neza.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kicukiro-abaturage-15-barwariye-mu-ngo-nyuma-yo-kunywa-ubushera-bikekwa-ko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)