Kigali: Hibutswe abarenga ibihumbi 20 bishwe n'umutingito na Tsunami mu Buyapani - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ambasade y'u Buyapani mu Rwanda, Ikigo Mpuzamahanga cy'Abayabapani (JICA) ndetse n'umuryango NPO TER (Think about Education in Rwanda) w'Abayapani, bibutse abashegeshwe n'ibiza byo kuwa 11 Werurwe 2011.

Ni umuhango wabimburiwe n'igitambo cya Misa yo kwibuka no gusabira abagizweho ingaruka n'ibiza byabaye mu Buyapani muri 2011 birimo umutingito, Tsunami n'iturika ry'uruganda rw'ingufu za Nucléaire rwa Fukushima yabereye kuri Paruwasi Regina Pacis i Remera.

Umuyobozi ushinzwe porogaramu mu muryango NPO TER (Think about Education in Rwanda) w'Abayapani, wita ku baturage bakeneye ubufasha by'umwihariko wibanda cyane ku burezi, Hirwa Ishimwe Flavien, yavuze ko kwifatanya n'u Buyapani ari ukuzirikana umubano bufitanye n'u Rwanda.

Ati 'Birerekana ko NPO TER yubatse umubano ukomeye n'u Buyapani haba mu bihe byiza no mu bibi'.

Uhagarariye JICA mu Rwanda, Shiotsuka Minako, yavuze ko imyaka 12 ishize ari myinshi ariko kwibuka inshuti n'abavandimwe bapfuye bazize ibiza bidashira.

Ati 'Abantu barenga ibihumbi 20 barapfuye cyangwa baburirwa irengero muri uriya mutingito na Tsunami. N'ubungubu haracyari ibikomere kandi turi mu rugendo rwo kubyomora'.

Ambasaderi w'u Buyapani mu Rwanda, Isao Fukushima, yavuze ko ibiza byagwiririye u Burasirazuba bw'igihugu cye bitabaheranye ahubwo habayeho urugendo rwo kongera kwiyubaka, hubakwa inzu n'ibikorwaremezo by'ubwikorezi.

Uyu munsi 90% by'abari bakuwe mu byabo n'umutingito na Tsunami basubiyeyo.

Amb. Isao Fukushima yavuze ko abahanga bagaragaje ko mu Buyapani hashobora kongera kuba umutingito nk'uwabaye mu 2011, asaba ubufatanye mu gukumira ingaruka ushobora kugira.

Ati 'Gukumira kubura ubuzima n'imitungo binyuze mu kwirinda ibiza, bikwiye kwibandwaho cyane'.

Ku itariki ya 11 Werurwe 2011 nibwo habaye umutingito ukomeye cyane uri ku kigereranyo cya 9.0 (magnitude) waje gukurikirwa n'undi wo mu Nyanja uzwi nka Tsunami, byatwaye ubuzima bw'abatari bake.

Uyu mutingito ukomeye watumye habaho iyangirika ry'uruganda rwakorerwagamo ibisasu by'ubumara, ibintu byatumye abaturage bo mu gace ka Fukushima uru ruganda ruherereyemo bimurwa.

Buri tariki 11 Werurwe hibukwa abahitanywe n'ibiza byo mu 2011 mu Buyapani
Umuyobozi ushinzwe porogaramu mu muryango NPO TER, Hirwa Ishimwe Flavien yavuze ko ari iby'agaciro kwifatanya n'u Buyapani
Uhagarariye JICA mu Rwanda, Shiotsuka Minako, yavuze ko kwibuka bihoraho
Ambasaderi w'u Buyapani mu Rwanda, Isao Fukushima yavuze ko igihugu cye kigeze kure cyiyubaka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-hibutswe-abarenga-ibihumbi-20-bishwe-n-umutingito-na-tsunami-mu-buyapani

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)