Jay Jay Okocha yasogongeje urubyiruko rw'u Rwanda inzira itoroshye yanyuzemo, abagira inama ikomeye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyabigwi w'umupira w'amaguru Augustine Azuka Okocha wamenyekanye nka Jay-Jay Okocha yavuze ko atorohewe n'urugendo rwo gukina umupira w'amaguru asaba urubyiruko rw'u Rwanda kwita ku masomo.

Hari mu muhango wo gutangaza abakapiteni 8 bazaba bayoboye amakipe mu gikombe cy'Isi cy'abakanyujijeho kizabera mu Rwanda muri Gicurasi 2024.

Okocha ari kumwe n'abandi banyabigwi 8 baganirije abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Kepler ishami rya Kigali aho uyu muhango wabereye ejo hashize ku wa Gatanu.

Jay Jay Okocha yabajijwe ku rugendo rwe niba yari inzira iharuye cyangwa se niba yarahuye n'inzitizi nyinshi.

Uyu munyabigwi wakunzwe na benshi, yavuze ko byamugoye cyane kuko ku myaka 17 ari bwo yavuye iwabo ajya i Burayi.

Ati "ntabwo byari byoroshye, ku myaka 17 ni bwo navuye muri Nigeria njya i Burayi, nta rurimi nari nzi bitewe n'uko ururimi bavugaga rwari rutandukanye n'urwo nari nsanzwe nzi, urumva byari ibibazo."

"Urumva imyaka nari mfite kuba kure y'umuryango wanjye, mu bihugu ntazi n'imico itandukanye n'iyacu. Narimo nyura mu buzima butandukanye n'inzozi zanjye, ariko intego kwari ukugera ku ntsinzi yo hejuru."

Yakomeje avuga ko ubwo yari agiye i Burayi intego kwari ukuzamura ibendera rya Afurika kuko nubwo akomoka muri Nigeria ariko yari ahagarariye Afurika.

Ati "ubwo nari ngiye i Burayi numvaga ko ngomba gukora itandukaniro (...), nagombaga gukora ibishoboka nkazamura ibendera rya Afurika, ntabwo nari nihagarariye ahubwo nari mpagarariye Afurika."

"Ibyo ukora byose uba ugomba kubikorana icyubahiro, icya mbere ugomba gukunda ibyo ukora uko waba ufite impano kose cyangwa uri umunyamwuga kandi ukubaha akazi ka we kuko utakubashye ngo wubahe ibyo ukora ntacyo wageraho."

Yasabye abanyeshuri bo muri iyi Kaminuza kubaha amasomo ya bo kuko batabikoze byazabagora mu minsi iri imbere.

Ati "Nkamwe banyeshuri niba mutubashye amasomo yanyu, niba mudasomye ngo mwige, muzabaho nabi, mugomba kubaha umwuga mwahisemo."

Jay Jay Okocha ni rutahizamu wakiniye amakipe arimo Fenerbache na Paris Saint Germain... Ikipe y'igihugu ya Nigeria kuva 1996-2006 aho mu mikino 74 yayitsindiye ibitego 14.

Jay Jay Okocha yaganirije abanyeshuri abasaba kwita ku masomo
Baganirije abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Kepler



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/jay-jay-okocha-yasogongeje-urubyiruko-rw-u-rwanda-inzira-itoroshye-yanyuzemo-abagira-inama-ikomeye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)