Igisubizo cya Minisitiri Musabyimana ku guhanisha umuzunguzayi 'kujyanwa mu kigo cy'inzererezi' - #rwanda #RwOT

webrwanda
1

Ni ibitangazwa na Minaloc mu gihe hari gutegurwa gahunda yo kuvugurura imikorere n'imiterere y'Ibigo Bigororerwamo abantu by'Igihe gito [Transit Centers].

Transit Centers ni ibigo bijyanwamo abantu bafite imyitwarire ibangamiye rubanda irimo uburaya, gukoresha ibiyobyabwenge, uburaya, ubuzererezi, gusabiriza, ubucuruzi bwo mu muhanda butemewe n'indi myitwarire ibangamiye abaturage.

Ujyanywe muri icyo kigo ashobora kumara iminsi ishobora kuba irindwi cyangwa ikagera kuri 30, kugira ngo abanze aganirizwe, harebwe impamvu yatumye agira iyo myitwarire nyuma arekurwe cyangwa ajyanwe mu Kigo Ngororamuco.

Minisitiri Musabyimana ku wa Kane, tariki 16 Werurwe 2023, yabwiye Abadepite bagize Komisiyo y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside mu Nteko Ishinga Amategeko, ko abenshi mu bajyanwa muri ibi bigo ari ababa babuze andi mahitamo.

Kuri we ngo ajya atekereza ko hashobora no kubaho uburyo bwo gufata ibi bigo bigashyirwa ahantu hegereye ibikorwa, ku buryo ababijyanwamo bajya batozwa kubikora.

Ati 'Niba dufite inzererezi mu Mujyi wa Kigali, kuki Transit Center y'Umujyi wa Kigali ntagenda nkayishyira mu ruganda rw'Icyayi rwa Gisovu rukeneye abasoromyi noneho ba bantu tukabatoza gusoroma icyayi.'

'Tukabarinda, tukabaha ibiryo nyuma y'amezi abiri bakaba bafite ubushobozi bwo kwitunga kuko n'ubundi ntabwo ari ibyaha mpanabyaha bakoze byo kubafunga. Oya ni ukugira ngo abantu basubizwe mu buzima busanzwe.'

Nk'urugero rw'abasaga 3400 baheruka kurangiza kugororerwa i Iwawa muri Gashyantare 2023, harimo abagera ku 140 bahise bahabwa akazi mu mirimo yo kubaka amashuri n'amacumbi y'abakozi bakora muri iki kigo.

Barimo 48 bahawe akazi k'ubwubatsi na Reserve Force na 49 badafite aho baba bagomba kuba bagumye Iwawa mu gihe uturere bakomokamo tukibashakira aho bazaba nibataha.

Minisitiri Musabyimana atanga urundi rugero rw'abantu bakora ubucuruzi bwo mu muhanda butemewe, avuga ko benshi muri bo baramutse bahawe akazi bashobora kubuvamo.

Ati 'Dufate umuntu w'umuzunguzayi, uriya muntu burya akenshi aba akeneye akazi […] ntabwo ari icyaha kidasanzwe aba yakoze, buriya n'ubwo tubibabuza ni byo ariko ntabwo ari icyaha cy'ubugome aba yakoze.'

Yakomeje agira ati 'Uriya muntu, nkeka ko abonye akazi, abenshi babivamo. Kuki nta bafata ngo mbashakire ahantu hari akazi, nshyireho 'Transit center' yabo, mbahe akazi […] ibyo byose ni ibitekerezo bihari tuzagenda tureba uko twabihuza.'

'Ni yo mpamvu hariho gahunda zitandukanye zo kurwanya ubukene, gushakira abantu akazi, kwigisha no guhana ariko abantu bakora ibintu bitari byo, byose tugerageza kubitwarira hamwe ngo turebe uko twabona umusaruro mwiza, hakaboneka igisubizo kirambye cy'ibi bibazo.'

Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu kandi itangaza ko mu gihe cya vuba hazavugururwa itegeko rigenga imiterere y'ibi bigo bigororerwamo abantu by'igihe gito ndetse bigahindurirwa izina bikitwa 'Amagororero y'Ibanze'.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude, agaragaza ko abazunguzayi batajya mu muhanda kubera imyitwarire mibi ahubwo biba ari gushaka imibereho



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igisubizo-cya-minisitiri-musabyimana-ku-guhanisha-umuzunguzayi-kujyanwa-mu-kigo

Post a Comment

1Comments

  1. So someone who tries to feed his/her family on our state's eye is the same as a prostitue and a drug user?

    ReplyDelete
Post a Comment