U Bwongereza bwatanze isoko rya miliyoni $95 yo kohereza abimukira mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aka kayabo k'asaga miliyari 95 Frw kazahabwa umuntu ku giti cye cyangwa ikigo kizatsindira iryo soko ryo kuvana abimukira n'abasaba ubuhunzi baba barageze mu Bwongereza banyuze mu nzira zitemewe n'amategeko [English Channel].

Bivugwa ko iri soko ryatanzwe tariki 8 Werurwe 2023, aho uzaritsindira azarikora mu gihe cy'imyaka itatu kuko ariyo masezerano azagirana n'u Bwongereza.

Reuters yabonye inyandiko zitanga iri soko yatangaje ko amasezerano agenga iryo soko ateganya ibijyanye na serivisi zose zo gutwara aba Bimukira, kubaherekeza bakagera mu gihugu bazaba bajyanywemo.

Izo serivisi kandi ziteganywa n'amasezerano u Bwongereza bwagiranye n'u Rwanda arebana no kwakira abo bimukira azwi nka MEDP [Migration and Economic Development Partnerships].

Ni isoko ryatanzwe nyuma y'uko mu Cyumweru gishize Guverinoma y'iki gihugu yatangaje umushinga w'itegeko rishya rikumira abacyinjiramo mu buryo bunyuranije n'amategeko bagiye gusaba ubuhunzi.

Gahunda iki gihugu gifite ni uko aba bimukira bazajya bafatwa bambutse muri iyi nzira izwi nka English Channel bazajya bafungwa, bagasubizwa mu bihugu baturutsemo cyangwa bakajyanwa mu bihugu bifitanye amasezerano yo kubakira birimo n'u Rwanda.

Muri Mata 2022 ni bwo u Bwongereza bwasinyanye n'u Rwanda amasezerano agamije kwakira abimukira batujuje ibyangombwa bagafashwa kubibona, abandi bagasubizwa mu bihugu byabo cyangwa bagafashwa gutangira ubuzima i Kigali.

Ni gahunda ireba abantu bose binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n'amategeko, guhera ku wa 1 Mutarama 2022.

Minisitiri w'Umutekano mu Bwongereza, Suella Braverman, unafite mu nshingano ze ibijyanye n'impunzi ari mu ruzinduko rw'akazi i Kigali aho kuri iki Cyumweru yashyize ibuye ry'ifatizo ahazubakwa amacumbi azajya yakira aba bimukira.

Yavuze ko mu kwezi gutaha, hategerejwe umwanzuro wa nyuma w'Urukiko rw'Ubujurire, nyuma yaho hakazangira gushyirwa mu bikorwa ibikubiye mu masezerano ibihugu byombi byasinyanye.

Imibare ya Guverinoma y'u Bwongereza igaragaza ko mu mwaka ushize, abimukira binjiye muri icyo gihugu bakoresheje ubwato butoya buca mu zira itemewe y'amazi (English Channel) bageze ku 45,756, bavuye ku 28,526 mu 2021. Bivuze ko biyongereyeho abasaga 17,000.

Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Rishi Sunak, yavuze ko gushaka umuti w'iki kibazo cy'abimukira byihutirwa kandi bigomba gushyirwa mu bikomeye igihugu kigomba guheraho.

Guverinoma y'u Bwongereza itangaza ko ikoresha nibura miliyari ebyiri z'ama-Pound mu gucumbikira no kwita kuri aba bimukira baba bageze mu gihugu mu buryo bunyuranije n'amategeko.

Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Rishi Sunak, avuga ko gukemura ikibazo cy'abimukira ari ingingo yihutirwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bwongereza-bwatanze-isoko-rya-miliyoni-95-yo-kohereza-abimukira-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)