Abantu 17 barangije kaminuza bari kugororerwa Iwawa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iwawa ni kimwe mu bigo bigororerwamo abantu bafite imyitwarire ibangamiye umuryango mugari, irimo ubusinzi, gukoresha ibiyobyabwenge, ubujura n'ibindi. Baba biganjemo urubyiruko.

Abajyanwa Iwawa bavurwa indwara baba baratewe n'ingeso mbi baba barijanditsemo zirimo n'uburwayi bwo mu mutwe, bakanigishwa imyuga irimo ububaji, ubudozi, ubwubatsi, ubuhinzi bwa kijyambere no gutwara ibinyabiziga.

Ku wa Kane tariki 16 Werurwe 2023, Minisitiri Musabyimana yari mu Nteko Ishinga Amategeko aho yaganiriye na Komisiyo y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside.

Mu byo abadepite bagaragarije Minaloc, harimo ikibazo cy'ubwiyongere bukabije bw'abajyanwa mu bigo ngororamuco, basaba ko hashyirwaho ingamba zikomeye zo guhangana n'iki kibazo.

Perezida w'iyi komisiyo, Nyirahirwa Veneranda yagaragaje ko nubwo Minaloc isaba ingengo y'imari kugira ngo ibashe gushyira mu bikorwa gahunda zo kugorora, ahubwo hakwiye gushyirwa imbaraga mu gukumira.

Ati 'Iyo urebye mu bigo ngororamuco hirya no hino mu gihugu, umubare w'abajyamo ugenda wiyongera. Ukurikije aho tugeze na gahunda n'inzego zitandukanye n'uburyo bwose bukoreshwa ngo abantu bagororoke, usanga bigoye.'

'Ibi ndabivuga ko mwari muvuze ngo bongere ingengo y'imari. Nibyo ingengo y'imari irakenewe, ariko se, ingengo y'imari twakagombye kuba tuyishyira mu kugorora abantu bagoramye, cyangwa twakagombye kuyishyira mu gukumira?'

Depite Nyirahirwa avuga ko hari igitekerezo cy'uko ingengo y'imari nini yashyirwa mu gukumira cyane cyane mu mashuri yaba abanza cyangwa za kaminuza.

Ati 'Aha rero, hari igitekerezo cyo gushyira ingufu mu kurera abantu no kubatoza imyitwarire iboneye bihereye mu miryango […] aho gushyira ingufu mu bigo bigorora, hajyamo miliyari nyinshi, twakagombye kuba tuzishyira muri izi gahunda zo gukora ikuiura ariko no guteza imbere uburezi abantu bakabona ibyo bakora.'

Avuga ko ibi byose byo kuba hari abana bakiri mu bigo by'inzererezi ari ingaruka z'ibibazo biba byahereye mu miryango hasi.

Mu gusubiza, Minisitiri Musabyimana yagize ati ' Ntabwo ibigo ngororamuco bizavaho, yewe ntabwo kaminuza zizavaho […]. Byose bizabaho ahubwo byose byunganirane kubera ko no mu bigo ngororamuco dufitemo n'abantu barangije amashuri.'

'Iwawa dufitemo 17 barangije kaminuza. Ibyo biravuga ngo ntabwo kaminuza ari igisubizo cy'imyitwarire mibi. Icyo kibazo cy'abafite imyitwarire mibi kiri hasi mu miryango, ariko ni ukuvuga ngo igihe cyose kigihari tugomba gushyiraho ibikorwaremezo bifasha mu kugikemura.'

Minisitiri Musabyimana yavuze ko kubera ko ikibazo kiriho ari yo mpamvu hakenewe ubushobozi bwo kugihashya, bikajyana n'ibisubizo bitanga umusaruro.

Ati 'Abo bantu nkeneye amafaranga yo kubagorora, kuko ntabwo ngiye kubasubiza inyuma, ntabwo bikunda kuko barahari. Ngomba kubikora mu buryo busanzwe, ubwo buryo rero kugira ngo mbushyire mu bikorwa nkeneye ibikorwaremezo.'

Yakomeje agira ati 'Hanyuma rero ikindi tugomba gukora ibintu byo gukumira, tujye ku muryango. Umuryango Nyarwanda uhagaze ute? Ni iki turi gukora kugira ngo ugire ubusugire, ubashe kurera abana ufite; ndavuga ibyo kurandura ubukene no kwibutsa abantu gusubira mu nshingano zabo.'

Minisitiri Musabyimana avuga ko hari ibihugu usanga nk'Ikigo cya Iwawa gikora mu buryo bwo gufasha abantu babaswe n'imyitwarire mibi cyangwa ibiyobyabwenge, ku buryo usanga kukijyanamo umwana ababyeyi ari bo babyishyurira.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude yavuze ko mu bagororerwa Iwawa harimo n'abarangije kaminuza
Bamwe mu Badepite bagize Komisiyo y'Ubumwe bw'Abanyarwanda,Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside mu Nteko Ishinga Amategeko
Minisitiri Musabyimana na bamwe mu bayobozi muri Minaloc bagiranye ibiganiro n'abadepite ku mikorere y'ibigo ngororamuco
Perezida wa Komisiyo y'Ubumwe bw'Abanyarwanda,Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside mu Nteko Ishinga Amategeko, Nyirahirwa Veneranda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-17-barangije-kaminuza-bari-kugororerwa-iwawa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)