Abatwara abagenzi mu Rwanda bagiye kujya basabwa impamyabushobozi yiyongera kuri 'Permis' - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi niko bizaba bimeze ku muntu utwara abagenzi ku igare [umunyonzi], kubera ko nabo bazajya babanza guhugurwa by'igihe gito binyuze muri za koperative bakoreramo, nyuma bagahabwa icyangombwa kibemerera gutwara abagenzi.

Ni ibigiye gusubizwa n'itegeko rishya rigenga gutwara abantu n'ibintu ku butaka, mu mazi no mu nzira za gari ya moshi by'umwihariko mu ngingo yaryo ya 32.

Ni umushinga washyikirijwe Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite, kugira ngo iwusuzume, iwutangeho ibitekerezo mbere yo kuwutora.

Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Ernest yari mu Nteko ku wa Kane tariki 16 Werurwe 2023, ubwo abadepite bemezaga uwo mushinga w'itegeko.

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Minisitiri Dr Nsabimana yavuze ko iri tegeko rije gufasha mu kunoza imikorere n'imitangire ya serivisi mu rwego rwo gutwara abantu n'ibintu.

Ati "Icya mbere ni ukubanza kwishimira iri tegeko intera rigezeho, rimaze kugera ku ntera ya nyuma. Ni itegeko rije gusa nk'aho rituma uburyo bwo gutwara abantu n'ibintu bunozwa kurusha uko bwari bumeze."

"Muri rusange hariho amateka cyangwa amabwiriza hirya no hino mu bigo ariko iri tegeko rigiye kuza rinoza cyangwa riha imbaraga imitunganyirize y'uyu mwuga wo gutwara abantu n'ibintu."

Ingingo ya 32 y'iri tegeko, iteganya ko abantu bakora umwuga wo gutwara abantu mu buryo bwa rusange, bagomba kugira impamyabushobozi yiyongera ku ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga baba basanzwe bafite.

Ivuga ko 'Umuyobozi w'ikinyabiziga wifuza gukora umurimo wo gutwara abantu cyangwa ibintu agomba kuba abifitiye impamyabushobozi y'umwuga.'

Ni ingingo igena ko hazajyaho iteka rya Minisitiri rigena uburyo n'ibisabwa kugira ngo hatangwe impamyabushobozi y'umwuga.

Abakora mu rwego rwo gutwaraga abagenzi mu buryo bwa rusange bakiranye yombi iyo ngingo, bashimangira ko izazana umucyo muri serivisi batanga zikarushaho kuba nziza.

Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ya RITCO Ltd itwara abagenzi mu bice bitandukanye by'igihugu, Nkusi Godfrey yagize ati " Bigaragara ko kubona uruhushya rwo gutwara imodoka nkatwe twese ntabwo bihagije, uwo muntu aba akeneye kubona andi mahugurwa yisumbuyeho agahabwa amahugurwa yihariye kuko aba azakenera gutwara abantu mu modoka ari benshi, akamenya ngo icyo kinyabiziga kigomba kuba gifite ibi n'ibi [...] na we akamenya uko agomba kuba ameze.'

Nkusi Godfrey uyobora RITCO yavuze ko amahugurwa ku batwara abantu mu buryo bwa rusange ari ngombwa

Nkusi avuga ko abagenzi batega imodoka baba batandukanye ndetse harimo n'ababa bafite ibibazo byihariye, ku buryo ubatwara na we agomba kuba yarahuguwe cyangwa afite ubumenyi bumufasha gukemura ibyo bibazo cyangwa gutwara abo bantu.

Ati 'Mu gutwara abantu mu buryo rusange abantu burya bari mu modoka baba batandukanye, bavuye mu mihanda itandukanye, haba harimo abasinze, abarwaye, abantu bafite ubumuga n'abandi.'

'Uwo muntu ubatwara rero agomba kumenya uburyo bwo kubacunga, umwe ku wundi haba ari mu buryo bw'imyitwarire n'ibindi.'

N'abatwara abantu ku magare bazagerwaho

Perezida wa Komisiyo y'Ubukungu n'Ubucuruzi, Munyangeyo Théogène, yavuze ko iri tegeko rigiye gukemura ibibazo byinshi cyane bitewe n'ingingo nshya zirimo.

Ku bijyanye n'ingingo yo gutanga impamyabushobozi, yasobanuye ko 'Uruhushya ni urwo gukora umurimo runaka [...] ariko impamyabushobozi ku bantu bari mu mwuga wo gutwara abantu n'ibintu, niba wiyemeje gutwara imodoka ya bisi, kubona permis byo ni ngombwa ariko hari amahugurwa yajya atangwa, amasomo y'igihe gito, nyuma ku buryo uwo muntu yaba afite ubwo burenganzira.'

Yakomeje agira ati 'Impamvu yabyo ni ukunoza umurimo.Hari abantu baba barize gutwara ikinyabiziga ariko baba bakeneye no kuvuga ngo si wowe wenyine utwaye ikinyabiziga, ufite no kumenya ko utwaye abandi bantu.'

Yavuze ko ibi bintu bizakemura ikibazo cy'abashoferi badakora kinyamwuga ndetse bikazagabanya abakora impanuka kubera ko abazajya bahabwa impamyabushobozi bazajya baba bagaragaje koko ko biteguye gukora kinyamwuga.

Ati 'Ni kimwe na ziriya modoka zindi twumvise zitangiye kujya zikora impanuka nyinshi, umuntu agomba kubaha igikorwa cye, ariko no kuvuga ngo noneho wowe wararangaye utwara imodoka mbi. Bashobora no kuba bakwambura ubwo burenganzira bwo kongera gutwara.'

Yakomeje agira ati 'Itegeko rizatuma abantu bita ku kazi bakora. Dushaka ko baba abanyamwuga kuko umwuga bakora ufite agaciro kanini kandi ukora cyane ku buzima bw'abaturage.'

Depite Munyangeyo avuga ko ku batwara abantu ku magare [abanyonzi] bazajya bahabwa amahugurwa, bayarangiza bagahabwa ibyemezo.

Ati 'Utwara igare amenye aho anyura, muzi uko bitwara. Muri koperative urimo baguhe urwo ruhushya, ubwo burenganzira bwo kuvuga ngo narahuguwe, dore aho ngomba kunyura, nubyica uhanwe ariko nibura inyigisho za ngombwa warazibonye.'

Ibihano bikakaye ku muntu utwara abagenzi adafite impamyabushobozi

Iri tegeko rivuga ko umuyobozi w'ikinyabiziga ukora umurimo wo gutwara abantu cyangwa ibintu mu buryo bwa rusange nta mpamyabushobozi y'umwuga afite, aba akoze ikosa.

Ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw'ubutegetsi y'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi mirongo itanu (50.000 Frw).

Ni mu gihe muri rusange umuntu ukora umurimo wo gutwara abagenzi nta cyemezo abifitiye, aba akoze ikosa. Ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw'ubutegetsi.

Uwatwaye bisi acibwa ibihumbi 500Frw, minibisi agacibwa ibihumbi 400Frw. Ni mu gihe uwatwate imodoka nto acibwa ibihumbi 200Frw naho iwatwaye ipikipiki agacibwa ibihumbi 100Frw.

Bamwe mu bashoferi baganiriye na IGIHE bagaragaje ko hakwiye kujyaho ishuri cyangwa ikigo gitanga amahugurwa ku banyamwuga bakora mu gutwara abantu mu buryo bwa rusange.

Ni ibintu bashingira ku kuba kubona permis biba bidahagije gusa kugira ngo umuntu abe yajya mu modoka atware ubuzima bw'abandi 50 cyangwa barengaho, atabazi, atazi aho baturutse, ibibazo bafite cyangwa imyitwarire yabo.

Depite Munyangeyo yagaragaje ko gutanga impamyabushobozi ku bakora umwuga wo gutwara abantu mu buryo bwa rusange bizakemura byinshi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/n-abanyonzi-bazagerwaho-abatwara-abagenzi-bazajya-basabwa-impamyabushobozi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)