Umutoza Conte yatutse bikomeye abakinnyi be abashinja kwikunda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza Antonio Conte yibasiye bikomeye abakinnyi be nyuma y'aho batakaje amanota mu buryo budasobanutse kuri uyu wa Gatandatu,banganya ibitego 3-3 na Southampton nyamara bari bayitsinze ibitego 3-1.

Tottenham yageze ku munota wa 75 iyoboye kuri St Mary's Stadium n'ibitego 3-1,ariko Southampton yaje kubyishyura mu minota ya nyuma baranganya.

Ibi byarakaje bikomeye umutoza Conte avuga ko ikipe ye ntacyo imaze kuko ngo yikunda kandi abakinnyi be badakina nk'ikipe.

Yabwiye BBC ati "Ndababaye cyane kuko ntabwo aribwo bwa mbere kandi ndatekereza ko uyu munsi nshobora kukubwira ko ibi bibabaje kuko twari twatsinze ibitego 3-1 kandi hasigaye iminota 15 gusa ndatekereza ko uba ugomba gutsinda .

Ahubwo twongeye kwerekana ibi bintu, ibintu byari byatangiye kuba byiza mu mwaka w'imikino ushize ariko twatakaje ishyaka ryo muri shampiyona ishize. Sinshaka kuvuga ibijyanye na tekiniki, ahubwo guhatana byabuze.

"Ntabwo turi ikipe. Turi ikipe buri wese yitekerezaho wenyine.

"Iyo uri muri ibi bihe,byose bishobora kubaho,gutsindwa na Sheffield United ukava mu gikombe cya FA hamwe na AC Milan hanyuma ukarangiza ibyo bihe utsinda 3-1 hanyuma hasigaye iminota 15 ugatanga amahirwe yo kugaruka kuwo muhanganye.

"Ntabwo mbona gufata inshingano kw'abakinnyi."

Conte yongeyeho ko yizera ko ikipe ye iri gusubira inyuma kandi ko gutakaza kuri uyu gatandatu "bitemewe".

Conte yakomeje agira ati: "Ubu biragoye -turakorana cyane n'iri tsinda kugira ngo tujye mu cyerekezo cyiza.

Turi gusubira inyuma,ndabona ibintu byinshi bibi ndetse n'ibibazo byinshi byo kwikunda ndetse n'abakinnyi ndakunda. Nzi uburyo bwo gutsinda amakipe, mu bihe byashize natsinze amakipe menshi, ntsinda amakipe.

"Ubu turi gusubira inyuma, ntawe ushishikajwe n'iki kibazo. Ndababaye cyane kubera ibi kuko njye n'abo dukorana dukora buri munsi kugira ngo dushake uburyo bwo kuzamura urwego. Mvugishije ukuri, igihe kirageze ko mfata inshingano zanjye, n'abakozi dukorana,ubuyobozi ariko n'abakinnyi.

Tottenham ikomeje guhatanira umwanya wa Champions League -yicaye ku mwanya wa kane.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umutoza-conte-yatutse-bikomeye-abakinnyi-be-abashinja-kwikunda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)