Abatuye mu Mirenge ya Mareba na Musenyi bugarijwe n'indwara z'inzoka zituruka ku mazi mabi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abaturage batuye mu mirenge ya  Mareba na Musenyi, baravuga ko bugarijwe n'indwara z'inzoka zituruka ku mwanda w'amazi banywa yo mu gishanga cya Mwogo Nord.

Icyo aba baturage bo muri iyi mirenge ibiri barahurizaho,  ni uko bakomeje kurwara indwara z'inzoka zikomoka  ku kunywa amazi mabi y'ibishanga ,bityo ngo barasaba guhabwa amazi meza kimwe n'abandi banyarwanda.

Umwe ati 'Tutabonye amazi meza n'abana tubyara barazonzwe nizo nzoka nta mwana ufite isura nziza ngo ubone ko afite umubiri. Ayo mazi tunywa ni mabi rwose.'

Undi ati 'Kubera ko ari mabi bituma turwara inzoka , tukarwara amib, tukarwara maraliya idashira, nagira ngo mudukorere ubuvugizi.'

Ikibazo cyo kurwara zimwe mu ndwara ziterwa n'umwanda gisa nk'icyamenyerewe kuri abo baturage, gusa igiteye inkeke niko ngo abana bo muri Mareba na Musenyi basigaye bamwe basiba ishuri, abandi bagasanga hari amwe mu masomo arangiye kubera kuzamuka imisozi bajya kuvoma mu gishanga cya Mwogo Nord. Abaganiriye na Radio na TV flash barasaba guhabwa Robine hafi.

Umuyobozi mu kigo cy'Igihugu gishinzwe gukwirakwiza Amazi Isuku n'Isukura WASAC, Bwana Vincent De Paul Mugwaneza, ushinzwe ishami ryo gukwirakwiza amazi mu bice by'icyaro, aramara impungenge aba baturage ko bitarenze muri Kamena uyu mwaka  bazaba bavoma amazi meza.

 Ati 'Muri Musenyi mu Mudugudu wa Rugarama, nk'uko abaturage babibawiye nta tiyo ihaca ariko kuko ari mu gice Wasac itangamo serivisi, binyuze mu ishami rya Wasac ya Bugesera umuyobora uzagurwa ukagera mu mudugudu wa Rugarama muri uyu mwaka w'ingtengo y'imari. Ni ukuvuga ngo bitarenze ukwezi kwa 6 k'uyu mwaka […] kugira ngo abo baturage babashe kubona amazi.'

Muri muri bareba nabo bahawe  icyizere ko umwak wa 2023 uzarangira bafite amazi meza.

Vincent De Paul niwe ukomeza agira ati   'Tukazageza amazi muri Mareba yose ku kigero cy'100%, tukaba turi kwiha amezi ane uhereye mu kwezi kwa Karindwi ko aribwo umushiga washyirwa mu bikorwa , bivuze ko nibura nabo uyu mwaka wa 2023 warangira abaturage bo muri Mareba nabo bafite amazi.'

Imwe mu mirenge igize Akarere ka Bugesera ikunda kugarukwaho cyane n'ibibazo by'ibikorwaremezo bitabasha kugera ku baturage, cyane cyane nk'ibura ry'amazi meza  ni  Mwogo,Rilima,Rweru,Musenyi na Mareba.

Ali Gilbert Dunia

The post <strong>Abatuye mu Mirenge ya Mareba na Musenyi bugarijwe n'indwara z'inzoka zituruka ku mazi mabi</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/03/18/abatuye-mu-mirenge-ya-mareba-na-musenyi-bugarijwe-nindwara-zinzoka-zituruka-ku-mazi-mabi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abatuye-mu-mirenge-ya-mareba-na-musenyi-bugarijwe-nindwara-zinzoka-zituruka-ku-mazi-mabi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)