U Rwanda rugiye gufatanya na IVI mu guteza imbere ubumenyi mu bijyanye n'inkingo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bizakorwa binyuze mu masezerano Kaminuza y'u Rwanda (UR) yasinyanye na IVI ku wa 9 Gashyantare 20, akubiyemo ibizakorwa mu kongera ubushobozi mu bijyanye no gukora, kugenzura, kugerageza no gukoresha neza inkingo.

Mu ntangiriro za 2020 ubwo Covid-19 yari yayogoje ibice bitandukanye by'Isi, igisubizo nta handi cyagombaga gushakirwa uretse ku nganda zikora inkingo.

Afurika ni yo yabonwaga nk'izazahazwa n'iki cyorezo mu buryo bw'umwihariko, aho ubu ifite ubushobozi bwo kwikorera 1% by'ikigo zose ikenera.

Binyuze muri gahunda zitadukanye, uyu mugabane wihaye intego ko kugeza mu 2040 izaba igeze ku rwego rwo kwikorera 60 ku ijana by'inkingo ikenera.

Kongera ubumenyi ni ingezi, by'umwihariko ku Rwanda nk'igihugu kirimo kubakwamo uruganda rw'inkigo rwa BioNTech, ndetse rwahawe icyicaro cy'Ikigo nyafurika gishizwe ibijyanye n'imiti, AMA.

Ibi nibyo IVI yahereyeho kugira ngo ifashe mu kubaka ubushobozi mu bushakashatsi ku bijyanye n'ikorwa ry'imiti n'inkingo, kuzigeza ku bazikeneye no kuzikora ku rugero zibonwa na bose.

Umuyobozi Mukuru wa IVI, Dr Jerome Kim, yavuze ko bagamije gufasha no guhugura abo muri uru rwego kugira ngo ibibazo nk'ibyabaye mu bihe bya Covid-19 bitazasubira mu bihe bizaza.

Ati "Niyo mpamvu twiteze byinshi kuri ubu bufatanye, kuko bizadufasha mu kubaka ubushobozi ndetse no kugera vuba ku ntego twihaye yo kurengera ubuzima bw'abantu binyuze mu gutanga inkingo."

Mu gushyira mu bikorwa intego zayo, IVI yifashisha ibigo bitandukanye byaba ibikora inkingo, za kaminuza zitandukanye zigira uruhare mu bushakashatsi ndetse n'ibihugu bifasha mu kugenzura ko ishyirwa mu bikorwa ry'izo gahunda rigenda neza.

Dr Kim akavuga ko bijyanye n'ubushake u Rwanda rufite mu guteza imbere ubuzima binyuze mu gukora inkingo, no kuba ari urugero rwiza rw'ibishoboka muri Afurika, bahisemo gukorana na rwo cyane ko bahuje intego.

Bizakorwa hibandwa mu guhugura abanyeshuri ndetse n'abandi bo mu rwego rw'ubuzima.

Biteganyijwe ko abanyeshuri ba mbere mu bijyanye n'aya masezerano bazatangira guhugurwa muri Kamena uyu mwaka, bikazakurikirwa n'imishinga ihuriweho y'ubushakashatsi.

Aya masezerano aje mu gihe UR ari yo ibarizwamo Ikigo cy'akarere ka Afurika y'Iburasirazuba gifasha mu bijyanye n'inkingo, ikingira no gukwirakwiza inkingo, EAC RCE-VIHSCM.

Umuyobozi Mukuru wa UR, Dr Kayihura Muganga Didas, avuga ko nubwo bari bahawe ayo mahirwe nta bushobozi buhagije bwari buhari haba mu Rwanda yewe no muri EAC, akemeza ko hari hakanewe andi maboko ari yo mpamvu y'aya masezerano.

Ati "Aya masezerano tugiranye na IVI ni amahirwe tugize kuko bo babifitemo uburambe buhagije, ndetse intego zabo zihura n'izacu. Tugiye kubona ingufu zisumbuye kugira ngo tuzamure ubumenyi mu bijyanye n'inkingo mu buryo bwa kinyamwuga."

Yavuze ko ayo masezerano azamara igihe kirekire kuko kugeza ubu umwe mu bayobozi bakuru ba IVI yamaze kwemererwa kuba umwarimu muri UR.

Afurika yiyemeje guteza imbere ubushakashatsi no gutanga ubumenyi mu rwego rw'ubuzima, ku buryo mu 2040 wihaye intego yo kuba ufite abantu bazobereye mu by'inkingo bagera ku 12,500.

Mu gufatanya kugera kuri iyi ntego, UR ibinyujije muri EAC RCE-VIHSCM imaze gutanga amasomo y'igihe gito ku bagera ku 1442 ku bijyane n'uruhererekane rw'inkingo ku bantu bo muri EAC basanzwe bari muri uru rwego.

Hahuguwe kandi abashobora gufata imyanzuro byibuze bize kugera ku cyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) mu by'ubuzima, bagera kuri 94 barimo abarangije n'abacyiga.

Kugeza ubu hamaze gutangwa amasomo yo mu bwoko butanu yose ateza imbere itangwa ry'inkingo.

Umuyobozi ushinzwe amahugurwa mu Kigo cy'akarere ka Afurika y'Iburasirazuba gishizwe iby'inkingo, Dr Nyandwi Jean Baptiste, yavuze ko amasomo bakurikijeho ari ajyanye n'ikorwa ry'inkingo, umuntu akaba yamenya ingano y'urukingo akora, niba rutaragira ingaruka k'uwaruhawe n'ibindi.

Ati 'Tuzabifatanya no gutangiza andi masomo mashya y'impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) tutari dufite, bikanajyana no gusura inganda zikomeye zikora inkingo, abiga bakajya babyiga ariko banabikora.'

Yemeza ko bafite intego yo kongerera ubushobozi bene aba bafata ibyemezo bagera kuri 210 kugeza mu 2024, bikajyana no kwigisha abo muri Master's bakarenga 300 mu gihe cy'imyaka ine.

Biziyongera kandi ku gutanga amasomo ku banyeshuri basanzwe 160 mu myaka ine, basanga 194 bamaze guhugurwa.

Ku wa 03 Kamena 2022 ni bwo Ambasaderi w'u Rwanda muri Repubulika ya Korea, Yasmin D. Amri Sued, yazamuye ibendera ry'u Rwanda ku cyicaro cya IVI nk'umunyamuryango w'iki kigo.

U Rwanda rwinjiye muri IVI rwiyongera ku bindi bihugu 38 n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS ubu rukaba rufite uruhagarariye mu nama y'ubutegetsi ureberera inyungu zarwo, ari we Dr Leon Mutesa watangiye imirimo ye kuwa 28 Gicurasi 2022.

Dr Kayihura yashimye bufatanye bushya na IVI
Dr Nyandwi yagaragaje ko bafite intego yo guhugura abantu benshi mu bijyanye n'inkingo
Dr Kim yavuze ko bagamije gufasha no guhugura abakora mu bijyanye n'inkigo kugira ngo ibibazo nk'ibyabaye mu bihe bya Covid-19 bitazasubira
UR na IVI byasinye amasezerano y'ubufatanye
Abayobozi bafashe ifoto y'urwibutso nyuma y'uyu muhango



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-gufatanya-na-ivi-mu-guteza-imbere-ubumenyi-mu-bijyanye-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)