Muhanga: Ibiryo byibwe n'abatetsi biviramo abanyeshuri koherezwa mu miryango yabo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu babyeyi batuye iruhande rw'ikigo cy'Ishuri ribanza rya Bilingaga, baravuga ko umuyobozi w'iri shuri yacikishije umutetsi wagaragaweho ubujura bw' ibyo kurya yagombaga gutekera abanyeshuri. Byafatiwe mu isoko ryo mu kagarama ka Makurungwe. Abanyeshuri boherejwe kujya bajya kurya mu miryango bakomokamo.

Mu kiganiro bamwe mu babyeyi bahaye umunyamakuru wa intyoza.com bamuhamirije ko 'Umujura yafashwe ntashyikirizwe izindi nzego nyamara yemera ko yibye ibishyimbo akabiha umugore we kuko ngo yarwaje umwana kandi ari ikinyoma kuko byafatiwe ku isoko aho yagiye kubigurisha'.

Uwimana Pascasie, avuga ko aturanye n'ikigo ndetse ko aba batetsi bajyaga bazana ishoka n'indobo ngo ababikire, ariko kubera amakosa yabonaga bakoraga yabimenyesheje ikigo aho kugira ngo ubuyobozi bugire icyo bukora, aba ariwe ugirwa umujura ndetse ngo yagerageza kubatanga ubuyobozi ntibubyemere.

Yagize ati' Njyewe nturanye n'ishuri ariko najyaga mbona abatetsi bazana ibintu iwanjye birimo ibikoresho nk'ishoka ndetse n'indobo. Maze kubona amakosa bakoraga nabibwiye umuyobozi amfata nk'umuntu ubabeshyera, ndetse naje kugirwa umujura kubera ko nabivugaga bakavuga ko mbabeshyera'.

Akomeza yibaza uburyo umuyobozi w'ikigo yafashe igisambo kiyemerera ko kibye ibishyimbo ntibamushyikirize izindi nzego, agakeka ko harimo ibindi dore ko ngo hari n'amakuru avugwa ko baba bafitanye andi mabanga yo guhishira yanatumye acika.

Mutuyimana Nicodem, avuga ko bibabaje kubona umuntu ahabwa akazi yarangiza akiba agatuma abana batabasha gufatira ifunguro ku ishuri. Asaba ko abayobozi b'iki kigo babibazwa.

Yagize ati' Birababaje kubona umuntu ahabwa akazi agatuma abana bacu batabasha gufatira ifunguro ku ishuri. Rwose turasaba ubuyobozi ko bugomba gutanga ibisobanuro  ku babyeyi barihiye abana babo bakaba batarya, barahagaritse kubatekera'.

Uwimana Thierry, Yagize ati' Iki kintu cyabaye kirababaje kuko abagakwiye kureberera umutungo w'Igihugu kugirango utangizwa aribo bagaragaza ko bawutagaguza. Ntabwo wambwira uburyo umukozi yateka ibiryo yabigabanyije rimwe cyangwa kabiri utarabibona uri umuyobozi? Mbona nabo bafite uko bakorana'.

Umuyobozi w'ikigo cy'ishuri ribanza rya Bilingaga, Kampire Immaculee yemeye ko bahagaritse gutekera abanyeshuri bitewe n'ikibazo cy'ubujura cyakozwe ku wa Gatanu tariki ya 10 Gashyantare 2023, bahita birukana abo bakozi harimo uwitwa Habinshuti Jean Baptiste wemeye ko yahaye umugore we ibishyimbo amaze gucunga mugenzi we, maze bijyanwa mu isoko ari naho byafatiwe.

Akomeza yemeza ko yatanze raporo mu nzego zimukuriye kugirango uwafatiwe mu cyuho azakurikiranwe hisunzwe amategeko.

Umuyobozi w'akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Gilbert Mugabo yavuze ko iki kibazo koko bakimenye kandi kigiye gukurikiranwa. Yongeraho ko aba bibye ibiryo bagomba kuzabibazwa. Yongeraho ko imiterere y'akazi bakora gashobora gutuma ibibazo nk'ibi bibaho.

Akomeza yibutsa abayobozi b'ibigo ndetse n'Abarimu bashinzwe ibikoni na komite z'ababyeyi ko bakwiye kujya bacungira hafi ibijyanye n'ibikoni kuko amakosa nk'aya ashobora kubangamira imigendekere myiza ya gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri.

Mu yandi makuru twabashije kumenya twahawe n'abaturiye ikigo ndetse na bamwe mu barimu, bavuga ko mu bigarara byatumye umuyobozi w'ikigo ahitamo gusezerera uyu Habinshuti Jean Baptiste wari umutetsi muri iki kigo byaba bifitanye isano n'ibindi bibazo by'abarimu bafatanyaga nawe kwiba ibiryo by'Ikigo.

Akimana Jean de Dieu



Source : https://www.intyoza.com/2023/02/16/muhanga-ibiryo-byibwe-nabatetsi-biviramo-abanyeshuri-koherezwa-mu-miryango-yabo/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)