Ibigomba gushyirwamo imbaraga ngo urubyiruko rutange umusanzu mu iterambere rya Afurika aho kuyihunga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imwe mu mpamvu zituma miliyoni z'urubyiruko zirohama mu nyanja zitandukanya Afurika n'indi migabane, abandi bagakurwa mu byabo, ni ubukene n'ubuyobozi bubi bwamunzwe na ruswa, intambara z'urudaca n'ibindi.

Nko mu 2020 umubare w'abantu bavuye mu byabo muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara wageze kuri miliyoni 35,9 bangana na 45% by'impunzi zose ziri ku Isi.'

Muri Kanama 2022 Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe abimukira, IOM wagaragazaga ko kuva uwo mwaka watangira abimukira 216 bamaze gupfa barohamye bashaka kujya i Burayi mu gihe abandi 724 bo baburiwe irengero.

Byiyongera ku mibare yo mu myaka yabanje aho nko muri Nyakanga raporo ya IOM yagaragazaga ko kuva umwaka wa 2018 watangira abimukira 1500 barohamye mu nyanja ya Méditerranée.

Umuyobozi w'Urubyiruko rw'abakorerabushake ushinzwe uburinganire mu Karere ka Nyarugenge, Bora Nyirarukundo, avuga ko impamvu y'ibyo byose ari abayobozi batarumva icyo kwigira kwa Afurika byuzuye bisobanuye, bakita ku nyungu zabo bwite iza rusange zikirengeragizwa.

Ati "Babaye babyumva ntitwagakwiriye kubona izo ntambara zihora zivuza ubuhuha mu bihugu bitandukanye, zigasiga abantu bishwe abandi bakuwe mu byabo ku buryo bw'amaherere, abandi bagahitamo kujya gushaka amaramuko hakurya y'inyanja."

Yakomeje avuga ko kugira ngo urubyiruko ndetse n'Abanyafurika bandi bareke guhunga ibihugu byabo, ari uko abayobozi baba intangarugero.

Umuyobozi w'Urubyiruko mu Muryango uharanira ubumwe, agaciro no kwigira kwa Afurika Ishami ry'u Rwanda, Pan African Movement Rwanda Chapter, Gatabazi Davis avuga ko urubyiruko bagenzi be bagomba kumenya ko ntaheza haruta iwabo w'umuntu kabone n'iyo haba intugunda, bakwiye gufata iya mbere mu kuzihosha.

Ati "Tugomba gushishikariza bagenzi bacu mu buryo bwose dushaka uko twagarura ubumuntu bwishwe n'imiyoborere mibi ya bamwe no kudaha agaciro ibyacu kandi kugeza ubu dufite ibihagije byadutunga natwe tukagira aho tugera heza."

Uku kwiyemeza inshingano ku bakiri bato ku bw'inyungu rusange bizagerwaho kandi nta kurobanura bijyanye n'igitsina kuko buri umwe afite icyo ashoboye ku giti cye bityo biramutse bihurijwe hamwe Afurika yaba igitangaza.

Nyirarukundo yavuze ko bijyana no kuba umukorerabushake kuko ngo umuyobozi mwiza ari ukorera abandi kuko bisaba kwitanga ku bw'inyungu z'abenshi.

Gatabazi uvuga ko kugira ngo umuturage atange umusaruro yifuzwaho ari uko aba afite ubuyobozi bwiza afatiraho urugero ndetse bumwereka imirongo migari yo kugera ku Iterambere rirambye nawe akayikurikira.

Ati "Hamwe barabikora kandi ukabona ko bitanga umusaruro ariko ahandi ugasanga ntacyo bibabwiye ariko igishimishije ni uko ibihugu byinshi bifite ubuyobozi buhamye bushingira k'umuturage nk'uko u Rwanda rubikora."

Hejuru ya 60 % by'abatuye Afurika ni urubyiruko, ari nabyo biha amahirwe uyu mugabane wo kuba waba igihangage kuko ufite amaboko n'umutungo kamere.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibigomba-gushyirwamo-imbaraga-ngo-urubyiruko-rutange-umusanzu-mu-iterambere-rya

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)