AS Kigali yafashe umwanya wa mbere nyuma yo kunigwa na Sunrise FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

AS Kigali yanganyije na Sunrise FC 2-2 mu mukino w'umunsi wa 20 wa shampiyona ihita ifata umwanya wa mbere.

AS Kigali yari yakiriye Sunrise FC yaherukaga guhagarika umutoza Seninga Innocent, yari ifite icyizere ko ishobora kuza kuyitsinda byoroshye.

Yatangiye neza itsinda igitego cya mbere ku munota wa 6 gusa w'umukino cyatsinzwe na Rukundo Denis.

Mbere y'uko igice cya mbere kirangira, ku munota wa 44, Babuwa Samson yaje kwishyurira ikipe maze bajya kuruhuka ari 1-1.

Shabani Hussein Tchabalala yaje gutsindira AS Kigali igitego cya kabiri ku munota wa 61, Babuwa Samson yaje kongera kwishyurira Sunrise FC kuri penaliti ku munota wa 84. Umukino warangiye ari 2-2.

AS Kigali yahise ifata umwanya wa mbere n'amanota 37 inganya na APR FC ya kabiri ariko ikaba itarakina umunsi wa 20.

Gahunda y'umunsi wa 20

Ku wa Kane tariki ya 16 Gashyantare 2023

AS Kigali 2-2 Sunrise FC

Ku wa Gatanu tariki ya 17 Gashyantare 2023

Bugesera FC vs Rutsiro FC

Ku wa Gatandatu tariki ya 18 Gashyantare 2023

Gorilla FC vs Espoir FC
Gasogi United vs Rayon Sports
Kiyovu Sports vs Marines FC
Mukura VS vs Rwamagana City

Ku Cyumweru tariki ya 19 Gashyantare 2023

Police FC vs Musanze FC
APR FC vs Etincelles

AS Kigali yanganyije na Sunrise FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-yafashe-umwanya-wa-mbere-nyuma-yo-kunigwa-na-sunrise-fc

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)