Kuri iki cyumweru tariki 19 Gashyantare 2023, nibwo isiganwa rya Tour du Rwanda 2023 ritangira ku nshuro ya 15 rigizwe umwuga.
Ni isiganwa rigiye kuba abanyarwanda bagitegereje umukinnyi uzakorera mu ngata Samuel Mugisha, umunyarwanda rukumbi uheruka tour du Rwanda mu 2018.
Mu kiganiro n'itangazamakuru cyateguwe kibanziriza isiganwa, Mugisha Moise yatangaje ko hari amahirwe nk'abanyarwanda ko bakegukana Tour du Rwanda.
Yagize ati" Yego birashoboka cyane kuko turahari kandi turiteguye cyane. Uyu mwaka hari amahirwe ko dushobora kwegukana Tour du Rwanda kuko, abakinnyi umwaka ushize bari mu makipe atandukanye, uyu mwaka bari mu ikipe imwe, navuga ko ku kigero cya 90 ku ijana hari amahirwe."
Mugisha Moise kandi yakomeje avuga yishimiye gukina ahanganye na Chris Froome. Ati "Niteguye neza ntakibazo, Nishimiye guhangana n'umukinnyi ukomeye, nka Chris Froome, Ndetse birashimishije kuba u Rwanda rugiye kumwakira."
Chris Froome nawe wari witabiriye iki kiganiro, yavuze ko yIteguye kwitwara neza n'ubwo afite imvune.
Yagize ati "Mbere na mbere ndishimye kuba ndi mu Rwanda ni igihugu cyiza kandi kunda akarere giherereyemo. Maze gihe ntameze neza, nyuma y'impanuka nagize, yatumye ntongera gukina nk'uko byari bisanzwe, gusa kuri ubu ndimo kugaruka neza ndetse niteguye gutangira kwigaragaza.
Agace ka mbere kuri iki cyumweru, kazahagurukira Mu mujyi wa Kigali gasorezwe i Rwamagana, ku ntera ya Kirometero 115.6.
Mugisha Moise niwe wegukanye agace ka nyuma ka Tour du ya 2022
Chris Froome niwe mukinnyi uhenze kandi ukomeye ugiye kwitabira Tour du Rwanda