Uyu mushinga wafunguwe ku mugaragaro ku wa Kane tariki ya 16 Gashyantare 2023 mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma. Ni umushinga uri gukorwa n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Iterambere, UNDP Rwanda, ku bufatanye n'ubuyobozi bw'Intara y'Iburasirazuba.
Abaturage 250 bo mu Karere ka Ngoma mu mirenge ya Zaza na Mugesera nibo bazubakirwa izi Biogaz mu gihe izindi 250 zizubakwa mu Karere ka Rwamagana.
Habimana Themistocles, umwe mu baturage bo mu Murenge wa Mugesera, yavuze ko mbere atajyaga ajya mu gikoni kubera gutinya imyotsi ariko ngo aho bazaniye Biogaz ngo kuri ubu asigaye atekera abana be kuko aba yizeye ko ntaho ahurira n'imyotsi.
Yakomeje agira ati 'Iterambere ry'umuryango wanjye mu bijyanye n'ubukungu ubu twatangiye kurigeraho, twakoreshaga inkwi nyinshi cyane bigatuma duhora dusohora amafaranga mu rugo, ugasanga umuntungu urahadindirira ariko ubu ntabwo tugisohora amafaranga yo kugura inkwi, ikindi isuku mu rugo, mu gikoni no ku mubiri yariyongereye cyane.'
Mukandahunga Marie Josee we yavuze ko mbere bagitekesha inkwi bwari ubuzima bubi cyane, aho ngo kubona inkwi byari ikibazo kibakomereye ku buryo hari n'abarwaraga indwara z'ubuhumekero kubera imyotsi ariko ngo ubu ntibikibaho.
Yagize ati ' Najyaga mu ishyamba gushaka ibicanwa sinanabibone none ubu sinkijyayo, guteka byarororshye ubu ndakanda nkashyiraho ibiryo ubundi mu minota mike bigashya njye n'abana banjye tukarya, ikindi Biogaz yatuzaniye isuku, ubu nsigaye nyaga nta myotsi inyica.'
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko izi Biogaz zigiye kubafasha mu kurengera ibidukikije ngo kuko ibicanwa by'inkwi n'amakara byagizaga amashyamba, yavuze ko kandi zizabafasha mu kubungabunga ubuzima bw'abaturage kuko abenshi barwaraga indwara zifata imyanya y'ubuhumekero kubera imyotsi.
Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie we yavuze ko mu rwego rwo gutuma izi Biogaz ziramba bari guha amahugurwa abaturage ku kuntu bagomba kuzifata neza nazo zikabagirira umumaro.
Ati ' Ikindi mu kubatoranya habayeho kureba ko bujuje ibisabwa koko, kuba afite ikiraro cyiza kirimo beto, kuba afite inka ebyiri cyangwa kuzamura kugira ngo atazabura amase kuko niyo shingiro, kuba ashobora kubona amazi kandi izo nka ze zikaba ziri mu bwishingizi kugira ngo twumve ko umuturage atekanye."
Umuyobozi w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Iterambere, UNDP, Maxwell Gomera, yavuze ko uyu mushinga uje kunganira gahunda ya girinka yatangijwe na Perezida Kagame aho UNDP nayo ije kubaha Biogaz.
Yavuze ko ari bwo buryo abanyafurika bakwiriye kwishakamo ibisubizo byo kurengera ibidukikije no gufasha abaturage mu kwikura mu bukene.
Maxwell yavuze ko ari igihe cyo guhindura amateka yo gutekesha inkwi abantu bagakoresha Biogaz barwanya ibintu byose byangiza ubuzima bw'umuntu. Yasabye abaturage kujya bizigamira amafaranga bakoreshaga mu kugura inkwi n'ibindi bicanwa.
<doc593347
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-ingo-500-zatangiye-kubakirwa-biogaz