Kagarama SS yegukanye irusharwa rya iDebate riterwa inkunga na Banki ya Kigali - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amarushanwa ya iDebate ategurwa mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kwagura ubumenyi mu kuvuga no kubatinyura bakagura ibitekerezo byabo ku bintu runaka. Ni irushanwa riterwa inkunga na Banki ya Kigali.

Umuyobozi wa iDebate Rwanda, Habineza Jean Michel, yavuze ko kuva Banki ya Kigali yatangira gutera inkunga iri rushanwa, byatumye n'abana bo mu bigo by'amashuri bitari mu Mujyi wa Kigali cyangwa ibidafite ubushobozi buhambaye nabyo byitabira.

Ati 'Turabigisha uko bashaka inkuru, uko bategura ibyo bashobora kuvuga bakabikora buri cyumweru ku ishuri. Twari dufite imbogamizi z'ibigo bya Leta aho usanga abanyeshuri batagera ku bikoresho by'ibanze bikenewe no gukoresha ururimi neza. BK rero yaduhaye amafaranga kugira ngo ayo mashuri nayo ashobore kubona ubwo buryo. Uyu munsi bafasha amashuri agera kuri 25 bakabishyurira buri kimwe kijyanye n'ibiganiro mpaka.'

Yakomeje avuga ko bibafasha gutsinda bwa bwoba kuko usanga bakora imenyereza mbere yo kuza mu marushanwa nk'aya aho baba bagiye guhangana n'ibigo bikomeye birimo n'ibiri ku rwego mpuzamahanga.

Ati 'BK yadufashije kugira ngo abo banyeshuri biga mu bigo bya Leta, bashobore kuza mu irushanwa tunabahe n'ibishoboka byose kugira ngo bagere ku rwego rumwe n'abandi. Ubu ubona ko nibura 60% by'amashuri dukorana ari aya Leta kandi ukabona ko nabo bashoboye kuko batsinda.'

Yagaragaje ko itegurwa ry'aya marushanwa rigamije kuzamura ubumenyi bw'abanyeshuri b'abanyarwanda ku buryo babasha guhangana ku ruhando mpuzamahanga mu bijyanye no gutambutsa ibitekerezo binyuze mu biganiro mpaka.

Ni amarushanwa ategurwa hagendewe ku nsanganyamatsiko runaka abana bakayunguranaho ibitekerezo. Kuri iyi nshuro yari afite insanganyamatsiko igaruka ku imihingagurikire y'ibihe.

Abanyeshuri bitabiriye aya marushanwa bagaragaza ko abafasha kwagura ubumenyi bwabo binyuze mu gutambutsa ibitekerezo.

Nyagatare Gift wiga muri Kagarama Secondary School yabigarutseho yagize ati 'Kenshi tuza aha kugira ngo tuvuge ku bintu runaka byugarije Isi tukabitangaho ibitekerezo nk'abato kuko nitwe b'ahazaza. Bivuze ko aritwe tuzaba dufata ibyemezo mu gihe cyizaza bityo dukwiye gutangira uyu munsi . Binyuze muri ibi biganiro mpaka bidufasha gufata ibyemezo bitwubakamo umwuka n'icyizere cyo kuba abayobozi beza bifuzwa.'

Muri aya marushanwa ibigo byitabiriye bisaga 35 birimo n'ibigo Mpuzamahanga aho ibigo bine bya mbere byabaye Kagarama Secondary School, Gs Remera Rukoma, Riviera High School na Petit séminaire Zaza.

Hahembwe kandi n'abanyeshuri 20 barushije abandi kuba intyoza mu kuvuga barimo batandatu biga muri Maranyundo Girls School. Buri munyeshuri yahawe igihembo kimufasha gukomeza kuzamura impano ye giherekejwe n'impano zitangwa na Banki ya Kigali.

Umunyeshuri wahize abandi yiga muri Gs Remera Rukoma yabaye iya kabiri muri aya marushanwa, Umubyeyi Ineza Lisa yavuze ko ibikorwa nk'ibi bibatinyura nk'abakobwa bakumva ko bashoboye.

Ati 'Amarushanwa nk'aya aratwigisha, gufunguka no kwaguka mu bitekerezo. Atwigisha gutekereza vuba kandi twunguka ubumenyi bwinshi. Kuba ndi umwana w'umukobwa ni ikigaragaza ko natwe dushoboye. Si abiga mu bigo by'i Kigali gusa cyangwa abahungu batsinda amarushanwa nk'aya kuko twese turashoboye.'

Kuva amarushanwa ya iDebate Rwanda yatangizwa yatanze umusaruro ugaragara kuko abanyeshuri b'u Rwanda bakunze kwitwara neza mu marushanwa nk'aya ku ruhando mpuzamahanga.

Aba banyeshuri bagaragaza ko kurushanwa bibubakamo imbaraga
Aba banyeshuri bagaragaza ko bibungura ubwenge bwo kuvugira mu ruhame
Abagize akanama nkemurampaka baba bandika amanota
Abanyeshuri ba Kagarama Secondary School bishimira igikombe begukanye
Abanyeshuri ba Petit Seminaire Zaza uyu munsi ntibahiriwe
Aya marushanwa yabereye muri Riviera High School
Buri munyeshuri yabaga afite ingingo ashingiraho
Bwiza Irene wiga muri Maranyundo ari mu bahembwe
Byari ibyishimo bisendereye muri iki gikorwa
Ni amarushanwa yitabiriwe n'abanyeshuri batandukanye
Umubyeyi Ineza Lisa wahize abandi yavuze ko ibikorwa nk'ibi bibatinyura nk'abakobwa bakumva ko bashoboye
Umwe mu Bana ba Kagarama Secondary School asobanura ingingo ye
Victor Emmaneul wiga muri Kagarama Secondary School niwe wabaye uwa kabiri

Amafoto: Nezerwa Salomo




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kagarama-ss-yegukanye-irusharwa-rya-idebate-riterwa-inkunga-na-banki-ya-kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)