Jimmy Gatete yavuze imyato Mukura yatumye u R... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Jimmy Gatete abinyujije ku rukuta rwa Instagram yafashe umwanya ashimira Mukura Victory Sports, ayivuga imyato yibutsa abantu uburyo iyi kipe yamugize uwo ariwe ubu. Yagize ati "Mukura Victory Sports yampaye amahirwe menshi kugira ngo ngere ku ntego zanjye, mu rugendo rw'umupira w'amaguru. Ni ikipe itaratinye gukinisha umwana w''imyaka 15, mu cyiciro cya shampiyona mu Rwanda. Mukura ni ikipe itangaje mu kuzamura abana bakiri bato."

Gatete Jimmy aza mu bakinnyi u Rwanda rwagize, ndetse abenshi banemeza ko ariwe mukinnyi wahaye ibyishimo abanyarwanda yivuye inyuma

Jimmy Gatete yakiniye Mukura kuva 1995, 96, 1997 atizwa muri Rayon Sports yaje no guhindura ibyangombwa birangira ivuze ko uyu mukinnyi ari uwayo, ahita ajyana n'ikipe muri CECAFA mu 1998. Umwe mu mikino yagize Gatete Jimmy ikimenyabose muri Mukura, ni umukino wa gicuti Mukura cyakiriyemo KCCA, Mukura iyitsinda ibitego 5-1, harimo ibitego 3 bya Jimmy Gatete. 


Nyuma yo kugera muri Rayon Sports, Gatete Jimmy yaje kujya no muri APR FC, Maritzburg United, agaruka muri APR FC, ayivamo ajya muri Rayon Sports, ayivamo ajya muri Police FC ahava ajya muri St. George ari naho yashoreje umupira w'amaguru. 

Mukura nayo yagiye ku mbuga nkoranyambaga ishimira Gatete ku kuba yibuka ibihe byiza bagiranye



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125799/jimmy-gatete-yavuze-imyato-mukura-yatumye-u-rwanda-rumumenya-125799.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)