Christian Atsu wakiniye Chelsea arashakishwa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, umutingito ufite igipimo gihambaye cya 7,8 wibasiriye byihariye igihugu cya Turkey uhirika inyubako nyinshi zirimo izo mu mujyi wa Kahramanmaras, aho ikipe ya Hataryaspor ituye ari naho Christian Atsu abarizwa.

Ibinyamakuru bitandukanye byo ku mugabane w'u Burayi byanditse ko bamwe mu bakozi ba Hataryaspor bakuwe mu nyubako zaguye bamwe bapfuye abandi ari bazima, ariko ko Christian Atsu na Taner Savut uyobora Siporo bo bataraboneka.

Inzu yaguye 

Amarira n'ibihe bibi bikabije byadukiriye Turkey muri iki gitondo, ndetse benshi bafite ubwoba kuko abantu babarirwa mu 1000 aribo bivugwa ko bamaze gupfa mu gihe hari abandi benshi barembye n'ababuriwe irengero.

Imiryango mpuzamahanga ndetse n'inzego z'ubutabazi ziri kwihutira kurokora abagitera akuka, ndetse no kwegura ibibuye ku bo byagwiriye.

Christian Atsu w'imyaka 31 y'amavuko ni rutahizamu unyura ku ruhande (Winger) wamamaye mu makipe atandukanye yo ku mugabane w'u Burayi nka FC Porto, Chelsea na NewCastle ndetse no mu ikipe y'igihugu ya Ghana 'Blackstars'.

Atsu ubwo yakiniraga NewCastle

Umutingito wateye amarira n'agahinda




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125791/christian-atsu-wakiniye-chelsea-arashakishwa-mu-bagwiriwe-ninzu-mu-mutingito-wahitanye-imb-125791.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)