Ikigo M Auto cyo mu Buhinde kigiye gutangiza mu Rwanda umushinga wa moto zikoresha amashanyarazi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Cyabitangaje ku wa 10 Gashyantare 2023, ubwo cyemezaga ko bitarenze Werurwe, kizaba cyanateye amatako mu bihugu bya Sierra Leone na Uganda, mu buryo bwo guhangana n'iyangirika ry'ikirere riteje impagarara muri iyi minsi.

Muri Nyakanga 2022, iki kigo cyatangiranjye moto zigera ku 2000 muri Benin ndetse ngo kugeza ubu izindi nk'izo zirategerejwe kuko zamaze gutumizwa.

Ni umushinga iki kigo gifite muri Afurika, kuko ihumana ry'ikirere ari irya kabiri mu bihitana abantu benshi kuri uyu mugabane, kubera ko rifitanye isano ya hafi n'indwara zitandura zirimo kanseri y'ibihaha, iz'umutima, stroke, n'izindi.

Nk'urugero, mu 2019 abana barenga miliyoni bishwe n'indwara zifite aho zihurira n'iyangirika ry'ikirere muri Afurika, bangana na kimwe cya gatandatu by'abicwa n'izo ndwara ku Isi ku mwaka.

Umuyobozi Mukuru wa M Auto, Shegun Bakari yavuze ko kubera izo ngaruka zose, abantu bafatanyije bahangana n'iki kibazo kuko ari inshingano za buri wese gutabara ubuzima bw'abantu.

Ati 'Ni ikibazo gihangayikishije cyane, noneho iyo bigeze ku batwara moto zikoresha ibikomoka kuri peteroli izi ndwara zisya zitanzitse.'

Yavuze ko bazakora uko bashoboye kose ngo izo moto zikoresha ibikomoka kuri peteroli zisimbuzwe iz'amashanyarazi, nka bumwe mu buryo bwihuse bwo kurengera ubuzima bw'abantu.

Iyo umuriro ushize muri batiri moto ikoresha uyitwara aba agomba kujya kuri sitasiyo iki kigo kiba cyarashyize mu mijyi itandukanye, akishyura iyuzuye cyane ko batiri itarenza ibilometero 100.

The Guardian ivuga mu bihugu iki kigo kizaba kiri gukoreramo, kizashyiraho za sitasiyo nyinshi zizifashishwa mu kongera umuriro muri batiri, ndetse kikazakorana na za leta mu kubaka inganda zitanga umuriro ukomoka ku mirasire y'izuba nka bumwe mu buryo bwo kubona umuriro uhagije.

Ikigega gitera imishinga igamije kurwanya iyangirika ry'ikirere kigaragaza ko mu myaka 18 iri imbere, ikiguzi cyo guhangana n'iyangirika ry'ikirere mu mijyi rya Afurika kizagera kuri 600% mu gihe nta cyaba gikozwe.

U Rwanda rwabihagurukiye rugikubita, kuko hashize imyaka irenga 10 rushyize imbaraga mu kubaka uburyo bw'ubwikorezi bw'abantu buteye imbere bunubahiriza ingamba zo guteza imbere ibidukikije no kurengera ikirere.

Bijyana n'uko ubushakashatsi bwasohowe mu 2018 ku ihumanywa ry'ikirere, bwagaragaje ko imyuka yanduza ikirere n'umwuka byo muri Kigali, ahanini ituruka ku binyabiziga, kuko 95,2% by'imodoka zikorera ku butaka bwo mu Rwanda zimaze nibura imyaka 10 zivuye mu ruganda.

Iyi niyo mpamvu muri iyi politike nshya u Rwanda rwihaye intego y'uko bizagera mu 2030, 20% by'imodoka zitwara abagenzi (buses) zikoresha amashanyarazi, bigakorwa horoherezwa abashoramari no kongera amafaranga afasha iyi mishinga.

Minisiteri y'Ibidukikije igaragaza ko gahunda Leta y'u Rwanda yihaye yo gutangira gukoresha imodoka z'amashanyarazi izarusaba nibura gushora agera kuri miliyoni 900$ (Miliyari 900 Frw).

Ugereranyije n'ibinyabiziga bisanzwe bikoresha lisansi cyangwa mazutu, ibikoresha amashanyarazi ntabwo bigoranye mu kubyitaho, ntibihumanya ikirere kandi bigira uruhare mu kugabanya ibikomoka kuri peteroli bitumizwa hanze ku kigero cya 15%.

Izi moto zitezweho umusanzu mu kurwanya ihumana ry'ikirere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikigo-m-auto-cyo-mu-buhinde-kigiye-gutangiza-mu-rwanda-umushinga-wa-moto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)