
Iyi myitozo yatangiye ku wa 13 ikazarangira ku wa 24 Gashyantare 2023; ibera ahitwa Isiolo muri Kenya ariko hari n'indi ibera muri Djibouti, u Rwanda, Somalia na Uganda.
Nk'uko tubikesha ubutumwa RDF yanyujije kuri Twitter, u Rwanda rwakiriye abasirikare b'abaganga bagera ku 150 barimo 126 b'Abanyarwanda na 24 bo muri Armenie, Repubulika ya Tchèque, Kenya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Aba basirikare bakorera mu Kigo cya gisirikare cya Gako mu Bugesera bikaba biteganyijwe ko mu myitozo bazakora harimo n'iyo gutabara abarwayi hakoreshejwe indege.
Ingabo z'u Rwanda kandi zohereje irindi tsinda ry'abasirikare 44 muri Kenya.
Imyitozo ya JA23 ihuza ishami ry'igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rishinzwe Afurika (US Army Southern European Task Force, Africa (SETAF-AF), Afurika n'ibindi bihugu bigera kuri 18 akitabirwa n'abagera kuri 800 baturutse ku migabane ine.
Ikiba kigamijwe ni ukongera ubushobozi bwo kwitegura kujya mu butumwa bw'amahoro, kwitabira ibikorwa byo gutabara abari mu kaga no gufasha abababaye.




0 Comments