
Uyu musore yageze ku kibuga cy'indege mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023,  yakiranwa urugwiro n'abamutumiye bari kumwe n'abakobwa bamushyikirije indabyo zo kumuha ikaze.
Christopher yageze ku kibuga cy'indege ari kumwe na Daniel Ndayishimiye bari gukorana muri iyi minsi nk'umujyanama we.Â
Uyu Ndayishimiye azwi cyane mu ruganda rw'imideli ndetse ni nawe utegura Mercedes-Benz Fashion Week Kigali, ibera mu Rwanda.
Uyu muhanzi ategerejwe mu gitaramo kirabera i Bruxelles mu ijoro ryo kuri uyu wa 18 Gashyantare 2023. Arahuriramo na Riderman, DJ Princess Flor n'abandi.
We  na Riderman bategerejwe mu bindi bitaramo birimo n'ibyo buri umwe azakora wenyine mu gihe cy'ukwezi kurenga bagiye kumara ku Mugabane w'u Burayi.Uyu muhanzi akigera mu Bubiligi yakiriwe n'abamutumiye n'inkumi zamwakirije indabo
Christopher mu ndege yerekeza i Burayi-Â Ni ku nshuro ya gatanu, uyu muhanzi agiye gutaramira kuri uyu mugabane
REBA INDIRIMBO CHRISTOPHER AHERUKA GUSHYIRA HANZE IRI MU ZIKUNZWE MU RWANDA