
Aba bahanzi Amag yabasinyishije muri label ndetse ifite studio yamaze no gufungura yise 'Omega Sound Records'. Abahanzi yasinyishije barimo uwitwa Real Roddy na Mevis.
Uyu muhanzi yabwiye InyaRwanda ko kuza mu byo gufasha abahanzi yabitekereje ashaka gutanga umusanzu mu ruganda rw'umuziki.
Ati ''Nk'umuhanzi ubimazemo imyaka myinshi nashatse gutanga umusanzu mu gufasha abahanzi, kuko nzi imvune bagira mu rugendo rw'umuziki.''
Yakomeje avuga ko yatekereje gukorana n'aba bahanzi kubera ko ari abanyempano.
Iyi studio Ama G The Black yayujuje ku Muhima ho mu Karere ka Nyarugenge, iri kumwe n'aho abadozi be bahangira imideli kuko yahise yinjira mu buhanzi bw'imyenda ikorerwa mu Rwanda.
Ama G The Black kera yigeze kugira studio yamamaye yitwaga Black Gang yakuriyemo Bruce Melodie, Producer Piano n'abandi.





Studio ya Amag
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YAHURIYEMO ABA BAHANZI BASINYISHIJWE NAÂ AMAG THE BLACK