Yateye imyambaro guhanda: Ibya Moses washinze... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uvuze ko inkuru ya Twahirwa Moses yasubije inyuma uruganda rw'imideli, cyane mu bayitunganya muri iyi minsi ntiwaba wibeshye.

Mu biganiro by'abantu biriho muri iyi minsi, umwambaro w'akataraboneka wo muri Moshions wamaze gutakaza icyanga.

Ni mu gihe nyamara wari umwambaro benshi bifuzaga, barotaga, ndetse bamwe bakagerageza no kwigana usa nawo kugira ngo bumve ko bambaye neza, ibi bikaba byarahaga imbaraga igisata cy'imideli ikorerwa mu Rwanda.

Ibyo bije mu gihe uyu musore w'ikimenyabose nyuma y'uko ari ikirangirire mu bijyanye n'imideli, ubwambure bwe bumaze gukwira hose ku mbuga nkoranyambaga, ibintu bisa nk'ibimaze kurenga urugero ugereranije n'urwego abantu bamubonaho.

Ibintu byatangiye bisa nk'ibyoroheje, abantu bibaza niba amashusho ari gusohoka nyiri ubwite [Moses] yaba abifitemo uruhare, cyangwa se niba yaba ari abashaka kumuharabika no kwanduza izina rye.

Ibi kandi hari ababihuzaga no kuba hari 'abahwihwisaga' ko yaba ari muri rwa rwego rw'abakundana bahuje ibitsina, ibintu bitarakirwa na benshi muri sosiyete nyarwanda 'bizera Imana banubaha umuco'.

Ugendeye mu gitabo cya Bibiliya, binyuranye cyane n'ibyo isi yamaze kwemeza, gukundana hagati y'abantu babiri bahuje igitsina ntibyemewe yeweho igihano ni ukunyongwa [Abalewi 20:13].

Ibyo gusa ntitubitindaho, twashatse kugira ngo uyu munsi turebere hamwe impamvu zigera kuri eshatu kandi zikomeye, zaba zihishe inyuma y'ibiri kuba bikomeje kuba agatereranzamba.

Duhereye kucyo twise igisa nk'ubugambanyi turabigabanyamo ibice bibiri, igice cya mbere ni uko Moses yaba yaragambanye ngo asebye urwamubyaye.

Urebye urwego uyu musore agezeho ntabwo akiri uwe ahubwo asigaye ari umuntu w'abanyarwanda, ureberwaho na benshi mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Ibi bituma uburyo ikosa rito yakora rihita rigaragara nk'irikomeye, ryatera icyasha igihugu cyose.

Ibi turabivuga kuko ari mu banyarwanda bake cyane babasha kwambika benshi bari mu nzego zikomeye mu gihugu harimo n'abo mu nzego za Guverinoma y'u Rwanda, n'abandi bantu bakomeye ndetse n'ibyamamare byo hirya no hino ku isi.

Igice cya kabiri ni uko haba hari igisiga cy'urwara rurerure cyaba cyarabikoze kikimena inda, aha bivuze ko haba hari umunyarwanda 'wifuzaga kwegukana isoko rye' akabikora atabanje kureba kure urwego ibintu bizageraho.

Kuri ubu byabuze igaruriro akaba ashaka icyatuma uyu musore abantu batangira kumutakariza ikizere, yongera ibimenyetso byo kumusebya. Ibi bihita binatwinjiza mu gisa 'nk'uburwayi' Moses buri umwe atangiye kwibaza ko yaba afite.

Aha naho turabivuga mu buryo bubiri duhereye ku kuba yaba afite ushaka gutuma agaragara nk'umuntu udashobotse, abantu bakamutera ikizere. 

Niho haba hari ikibazo gikomeye kuko burya umuntu abaho kuko yumva akomeye hari abo yabasha kurebana nabo mu maso, ariko iyo umuntu by'umwihariko mu gihugu cy'u Rwanda gishingiye ku ndagaciro ashyize ubwambure bwawe hanze aba agukojeje isoni, kikaba ikintu cyagusiga icyasha byazakugora kwikuraho.

Hari ubundi buryo bushoboka ariko bigoye ko bwaba gutyo ku muntu nka Moses, umusore wahiriwe bigaragara ufite akayabo mu bigaragarira buri umwe, ushobora kwiha icyo ashaka binyuranye na benshi bari mu kigero nk'icye.

Kuba yaba afite ikibazo cy'uburwayi bushobira kuba bwatuma akora ibyo atari bukore mu gihe atabufite, aha rero niho ruzingiye hari ubwo amafaranga yaba yaramurenze agatangira kuyakinamo, biba kuri benshi yibwira ko ibyo akora byose biri mu kuri agashiduka yarengereye ibyo nabyo ni uburwayi.

Gusa biragoye cyane ugereranije n'uko uyu musore mu migambi ye humvikanagamo gushaka kuzana udushya tundi, mbega kwaguka.

Na none ariko hari no kuba uyu musore yaba yaragiriweyo n'abahanga mu by'isi y'umwijima, ibyo akora byose akaba atariwe ari 'dayimoni wamwaritsemo'.

Ashobora ariko na none kuba yaba yarahungabanijwe mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ibintu bijyanirana n'agahimano twavuzeho. Bibaho ko umuntu atangira umushinga akagiramo imigabane micye, nyamara abantu bakagira ngo ni ibye agafatwa uko atari bigatuma yiheba.

Hari n'ubwo ushiduka ibyari ibyawe bigiye mu maboko y'abatarabigokeye bitewe n'imibare itaboneye n'izindi mpamvu z'ubucuruzi, ibi bikaba rero aribyo byaba byararenze uyu musore akiyemeza gutangira gusebya ibyo yatangiye 'kuko ntacyo bikimumariye'.

Mu bundi buryo bushoboka ni uko yaba afite uwamunanije agashaka gukomeza kumubyaza umusaruro muri Moshions 'kandi ayihagazemo nk'ipupe', akabyanga, agatangira kwisasanura ngo akore ibirenze ayivemo bikaba ariyo soko y'amashusho ngo atazabona aho ahera;

Dore ko yasaga n'utangiye gutangira ibintu bishya mu izina yise Kwanda, cyangwa se byararangiye ni ukumuheba yinjiye mu bakina filimi z'urukozasoni kuko ariho abona agafaranga gatubutse.

Imyaka ibaye 7 atangiye guhindura uruganda rw'imideli nyarwandaIbya Moses bisa nk'ibiteye inkeke kuko ukuri kwabyo kugoye kugukurura



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124619/yateye-imyambaro-guhanda-ibya-moses-washinze-moshions-niba-atari-ubugambanyi-uburwayi-ni-a-124619.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)