Amashirakinyoma ku burwayi bwa Makanyaga bwar... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Makanyaga inkuru z'uko ari mu bitaro zatangiye kumenyekana mu Ukuboza 2022, aho uyu muhanzi yasubitse ibitaramo yari afite hanze ya Kigali.

InyaRwanda yahawe amakuru y'uko kuri ubu Makanyaga wari wavuzweho kuba arembye bikomeye ndetse bamwe bagatangira kumubika guhera ku wa Kane, ubu ameze neza ndetse mu gitondo yigenzaga ariko nyuma imbaraga zikaza kumubana nkeya, ariko kuri ubu akaba ameze neza.

Umuntu waduhaye amakuru uri mu bo mu muryango we, yagize ati ''Makanyaga ntabwo amerewe neza cyane, ariko ari gutora agatege. Uyu munsi kuri iki Cyumweru yari yabyutse yigenza nta kibazo, nyuma nibwo yaje kugira ikibazo ariko nyuma yo kuva guhura n'abaganga ameze neza. Aravuga hari icyizere ko araza gukira mu gihe cya vuba.''

Makanyaga yamamaye mu myaka irenga 30 ishize mu muziki. Yamenyekanye cyane ubwo yaririmbaga muri Orchestre Inkumburwa, yabayeho kuva muri 1981 kugeza mu 1991.

Makanyaga yongeye gutora agatege 
 Â 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124641/amashirakinyoma-ku-burwayi-bwa-makanyaga-bwari-bwatumye-bamwe-bakuka-imitima-124641.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)