Haravugwa amasezerano y'ibanga hagati ya Perezida Kagame na Tshisekedi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Kiganiro aheruka kugirana n'ikinyamakuru mpuzamahanga (France Interntionale), Fortunat Bisesele umujyanama wihariye wa Perezida Felix Tshisekedi ,yabwiye Umunyamakuru Alain Foka ko hari amasezerano y'ibanga Tshisekedi yagiranye na Perezida Paul Kagame w'u Rwanda ubwo yari akijya ku Butegetsi.

Fortnat Bisele ,yakomeje avuga ko ayo masezera yari ashingiye k'Ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, aho perezida Tsehesekedi yasabye Perezida Kagame, kumufasha gushaka isoko rya zahabu , bitewe n'uko yari yaramubonye nk'umugabo uziranye n'abashoramari benshi kandi bakomeye ku Isi .

Tshisekedi kandi ,ngo yijeje Perezida Kagame ko ibihugu byombi bizungukira muri uwo mushinga.

Fortunat Bisesele ,yanemeje ko inshuro nyinshi yakunze kuza i Kigari azaniye Perezida Kagame ubutumwa bukubiyemo ayo masezerano.

Yongeyeho ko kubera inyungu zidasobanutse ,ibihugu byombi byaje gashwana mu gihe byari bigeze ku ntambwe ishimishije mu kubaka umubano hagati yabyo.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Haravugwa-amasezerano-y-ibanga-hagati-ya-Perezida-Kagame-na-Tshisekedi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)