Umusifuzi w'umunyarwanda yanditse amateka akomeye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umusifuzi mpuzamahanga w'umunyarwanda, Uwikunda Samuel yanditse amateka yo kuba umunyarwanda wa mbere ugiye gusifura Amatsinda y'imikino Nyafurika.

Ni nyuma y'uko agiriwe icyizere n'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'amaguru muri Afurika (CAF) kuzasifura umukino wo mu itsinda B ry'imikino y'amatsinda ya CAF Champions League uzahuza Coton Sport yo muri Cameroun na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y'Epfo.

Uwikunda Samuel uri muri Algeria mu mikino ya CHAN, azafatanya na Mutuyimana Dieudonne nk'umusifuzi wa mbere w'igitambaro (na we ubu ari muri CHAN), Karangwa Justin azaba ari umusifuzi wa 2 w'igitambaro mu gihe umusifuzi wa 4 azaba ari Ruzindana Nsoro.

Ni umukino uzabera kuri Garoua-Omnisports yo muri Cameroun tariki ya 17 Gashyantare 2023. aba akaba ari bo banyarwanda ba mbere banditse aya mateka yo gusifura imikino y'amatsinda.

Uwikunda Samuel azasifura umukino wa Coton Sport na Mamelodie Sundwons



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umusifuzi-w-umunyarwanda-yanditse-amateka-akomeye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)