Nkuko urukiko rwo muri Amerika rwanzuye ko Paul Rusesabagina atashimuswe, icyo gihugu nicyemere amakosa yo kuba cyaramuretse akahategurira ibikorwa byiterabwoba. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuwa mbere ushize, abo mu muryango wa Paul Rusesabagina bongeye kwimyiza imoso, ubwo urukiko rw'i Washington D.C muri Amerika rwanzuraga ko Rusesabagina atashimuswe nkuko umuryango we wabyemezaga mu kirego rwarezemo Leta yu Rwanda.

Icyemezo cyo gutesha agaciro ikirego cy'umuryango wa Rusesabagina kije gikurikira ubushakashatsi bw'abahanga mu by'itumanaho, bwagaragaje ko umukobwa wa Rusesabagina yabeshye inzego zinyuranye, zirimo na Sena y'Amerika, ubwo yavugaga ko u Rwanda rwumvirije telephone ye igendanwa.

Izi ni intambwe zikomeye mu gukomeza kugaragaza ukuri ku kibazo cya Paul Rusesabagina cyanakuruye impaka, ndetse abari bamushyigikiye mu bikorwa by'iterabwoba bakaba barakomeje gusakuza ngo narekurwe kuko ngo yashimuswe.

Aya makuru y'ingenzi yagombye gutuma ubutegetsi bw'Amerika bwicuza kuba butarataye muri yombi icyihebe Rusesabagina cyateguriye ibikorwa byiterabwoba ku butaka bwAmarika.
Paul Rusesabagira yivugiye kenshi kuri Radiyo Ijwi ryamarika, igitangazamakuru cya Leta Zunze Ubumwe zamarika, ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, ko afite umutwe witwara gisirika, ugamije guhirika ubutegetsi mu Rwanda.

Ari muri Amerika kandi yoherereje amafaranga menshi umutwe we witerabwoba wa FLN, akoresheje uburyo mpuzamahanga bwo kohererezanya amafaranga bwa Western Union. Ayo mafaranga niyo yakoreshejwe mu gushaka abarwanyi ba FLN, kubatunga no kugura intwaro, kugeza ubwo bagabye ibitero mu Rwanda, bigahitana inzirakarengane 9, abandi bagakomeretswa ku buryo byabaviriyemo ubumuga bwa burundu. Imitungo yabaturage yarasahuwe, iyindi irangizwa.

Nyamara ibi byose hari abategetsi bo muri Amarika babyirengagiza, bagamije gusibanganya ibimenyetso byo kuba barafashije Rusesabagina mu migambi ye mibisha, cyangwa bakamukingira ikibaba ngo inzego z'Amerika zishinzwe kurwanya iterabwoba zitabimuryoza.
Muri abo twavuga nkUmusenateri Robert Menendez, ukuriye Komisiyo yUbubanyi nAmahanga muri Sena yAmarika, wakomeje gutoteza u Rwanda, kugeza ubwo, agendeye gusa ku rwango afitiye uRwanda n'abayobozi barwo, arushinja uruhare mu bibera muri Kongo. Senateri Menendez anakurikiranyweho kwakira ruswa mu bihe bitandukanye, ngo yibasire abo afata nkinsina ngufi, atoneshe abamupfunze inyoroshyo.

Ese Bin Laden cyangwa Moktada al Sadr bashoboraga gutegurira muri Amarika ibikorwa byumutwe witerabwoba wa Al Qaeda, bagakomeza kwidegembya no kubyigamba kuri radiyo yicyo gihugu?
Niba Amerika itagize ubutwari bwo kwemera amakosa ikanayasabira imbabazi, kandi ikabuze bamwe mu bategetsi bayo kwivanga mu butabera bwuRwanda, ubucamanza bw'icyo gihugu(niba koko bwigenga) bwagombye kubaza inzego zari zibifite mu nshingano, impamvu zemereye icyihebe gukorera muri Amarika. Amaraso y'Abanyarwanda afite agaciro nk'ayAbanyamerika, niba koko bwa burenganzira bwa muntu birirwa baririmba bureba abatuye isi yose.

The post Nkuko urukiko rwo muri Amerika rwanzuye ko Paul Rusesabagina atashimuswe, icyo gihugu nicyemere amakosa yo kuba cyaramuretse akahategurira ibikorwa byiterabwoba. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/nkuko-urukiko-rwo-muri-amerika-rwanzuye-ko-paul-rusesabagina-atashimuswe-icyo-gihugu-nicyemere-amakosa-yo-kuba-cyaramuretse-akahategurira-ibikorwa-byiterabwoba/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nkuko-urukiko-rwo-muri-amerika-rwanzuye-ko-paul-rusesabagina-atashimuswe-icyo-gihugu-nicyemere-amakosa-yo-kuba-cyaramuretse-akahategurira-ibikorwa-byiterabwoba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)