Umukino wa Rayon Sports na Musanze FC ushobora kuba ikirarane #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko Akarere ka Muhanga kemereye Rayon Sports kwakirira imikino yo kwishyura ya shampiyona kuri Stade ya Muhanga ariko hatarimo tariki ya 20 na 21 Mutarama 2023, umukino wa yo na Musanze FC ushobora kuba ikirarane.

Imikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2022-23 izatangira mu mpera z'iki cyumweru tariki ya 20 Mutarama 2023, Rayon Sports yagombaga kwakira Musanze FC tariki ya 21 Mutarama 2023.

Imikino yo kwishyura Rayon Sports izayakirira kuri Stade ya Muhanga kubera ko Stade Regional irimo kuvugururwa.

Ubwo yahabwaga uburenganzira bwo kwakirira kuri Stade Muhanga, yamenyeshejwe ko tariki ya 20 na 21 Mutarama iki kitazaboneka kubera ibindi bikorwa bizaberamo.

Kugeza ubu ntabwo haramenyekana amatariki mashya y'igihe uyu mukino uzakinirwa cyane ko tariki ya 21 byo bitazakunda.



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukino-wa-rayon-sports-na-musanze-fc-ushobora-kuba-ikirarane

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)