Amakuru atunguranye ku rubanza rwa Bamporiki #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itanganzwa ry'umwanzuro kuri uru rubanza mu rukiko rukuru ryari riteganyijwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Mutarama 2023 ariko rwaje gusubikwa rwimurirwa ku 23 Mutarama 23

Umuvugizi w'Inkiko Mutabazi Harrison yavuze ko uru rubanza rwasubitswe kubera ko urukiko rutararangiza kurusesengura.

Yagize ati 'Hari igihe biterwa n'ingano yarwo, aba ari byinshi cyane bigomba gusesengurwa. Hari igihe umwanya baba bafite uba udahagije kandi ni ibintu biteganywa n'amategeko, avuga ko niba mutararurangiza murusubika hagasobanurwa impamvu hanyuma mugatenganya indi tariki.'

Isomwa ry'uru rubanza ryahise ryimurirwa ku wa Mbere w'icyumweru gitaha tariki ya 23 Mutarama 2023 saa munani.

Bamporiki yahamijwe ibyaha birimo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n'itegeko, hashingiwe ku mafaranga yahawe n'umushoramari Gatera Norbert.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamukatiye gufungwa imyaka ine no gutanga ihazabu ya miliyoni 60 Frw ariko ahita ajuririra iki gihano.

Ubwo aheruka mu rukiko, Bamporiki n'abunganizi be, babwiye urukiko ko hari impamvu eshatu zatumye bajurira, bitsa ku kugabanyirizwa ibihano no kubisubika.

Bavuze ko impamvu ya mbere ari uko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahamije Bamporiki icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n'itegeko mu nyungu ze bwite, kandi amafaranga yahawe ari ishimwe risanzwe.

Bamporiki kandi yajuriye asaba kugabanyirizwa ibihano kuko bikurikurije amategeko.

Ubushinjacyaha nabwo bwari bwajuririye icyemezo cy'urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge bushingiye ku kuba urukiko rutarahuje amategeko no kuba yarakiriye indonke, kuba hari ibikorwa bimwe mu bigize icyaha cyo kwaka no kwakira indonke bitasuzumwe, no kuba haratanzwe ibihano bito.

Ivomo:Igihe



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Amakuru-atunguranye-ku-rubanza-rwa-Bamporiki

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)