Ukuri ku nkuru y'urupfu rw'Umuhanzi Makanyaga Abdul #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi w'umuryango Vangingazo CBC ibungabunga inyungu n'ibikorwa by'uyu muhanzi, Jane Uwimana, yemeje ko uyu muhanzi akiri mu bitaro kandi ari koroherwa.

Avuga ko nyuma yo kubona ku mbuga nkoranyambaga babika urupfu rwa Muzehe Makanyaga Abdul yahise amuhamagara, ku buryo yemeza ko nta kibazo namba afite.

Ati 'Njyewe ubwanjye twavuganye saa munani n'iminota micye ari muzima ameze neza, ambwira ko ari koroherwa n'ubwo akiri mu bitaro bya CHUK.'

Bamaganye inkunguzi zica igikuba zigamije indonke ku mbuga nkoranyambaga ndetse no gukurikirwa, kuko uwabitse bwa mbere Makanyaga yanditse amagambo asaba abantu gufungura link ya Youtube ngo bamenye amakuru arambuye.

Umwe mu bahungu be uri kumukurikirana aho arwariye nawe avuga ko Makanyaga ameze neza n'ubwo bakiri kwa muganga.

Ati 'Turi kuganira nawe kabisa nta kibazo, turikumwe nta kibazo.'

Makanyaga Abdul yafashwe n'uburwayi butunguranye bwatumye ajyanwa mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) kugeza ubu abamuri hafi batangaza ko akeneye ubufasha kugira ngo abone uko avurwa.

Jane Uwimana yavuze ko iyi nkunga atari iyo kumufasha kwivuza gusa ahubwo ari iyo kumufasha mu buzima busanzwe no gutegura igitaramo azakora muri Kamena.

Ati ' Birasaba imbaraga z'abantu bose icyo dukora ni ukwamamaza iriya MOMO Code kugira ngo abantu babishoboye bamwohererezeho amafaranga, ubundi igikorwa nyirizina tuzagikora ari uko yamaze gukira neza yongeye kugira imbaraga, twifuzaga ko wenda muri Kamena twamukoreshereza igitaramo kimeze nko kumusezera mu muziki.'

Akomeza agira ati'Kugira ngo ibyo bishoboke, hakenewe ubufasha bw'abakunzi be bose tukaba dusabwa kumutera inkunga y'amafaranga yo kumufasha gusunika iminsi akabasha kwitegura neza icyo gitaramo kimwe kinini.'

Kumwoherereza iyo nkunga ni ugukanda * 182 *8 * 1 * 353495 * amafaranga * umubare w'ibanga# uhita ubona ubutumwa bugufi bw'uko wohereje ayo mafaranga kuri Makanyaga Abdallah.

Ivomo:Umuseke



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Ukuri-ku-nkuru-y-urupfu-rw-Umuhanzi-Makanyaga-Abdul

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)