Moses Twahirwa uherutse gushyira hanze amafoto ari kumwe na Bamporiki mu birori ashobora gufungwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

N'ubwo amategeko y'u Rwanda ntacyo avuga ku birebana n'abakundana ndetse n'abaryamana bahuje ibitsina ariko ahana umuntu wese ukora ibikorwa by'ibiterasoni mu ruhame cyangwa umuntu utangaje cyangwa utumye hatangazwa imikoreshereze y'ibitsina binyuze ku rusobe rwa mudasobwa.

N'ubwo kubijyanye no kuryamana n'uwo bahuje ibitsina Turahirwa Moses, atabihanirwa n'amategeko y'u Rwanda ashobora kumuhanira gukora ibiterasoni mu ruhame cyangwa gukwirakwiza amashuho y'imikoreshereze y'ibitsina.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange risobanura uruhame nk' 'ahantu hateraniye abantu barenze babiri (2). Ibintu bitangajwe kuri interinete, ku rubuga nkoranyambaga, mu bitangazamakuru cyangwa byohererejwe undi nabyo bifatwa nk'ibikorewe mu ruhame.'

Ingingo y'143 y'iri tegeko ivuga ko 'Umuntu wese ukora ibiterasoni mu ruhame aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igihano cy'igifungo kitari munsi y'amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2).'

Usibye iri tegeko rigena ibyaha n'ibihano mu Rwanda rivuga ku byakozwe na Twahirwa Moses, n'itegeko no 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga naryo ribivugaho mu ngingo yaryo ya 34.

Ingingo ya 34 igira iti : ' Umuntu wese, iyo :1º atangaje cyangwa atumye hatangazwa amashusho cyangwa amajwi yerekeranye n'imikoreshereze y'ibitsina binyuze ku rusobe rwa mudasobwa cyangwa ubundi buryo bw'ikoranabuhanga n'itumanaho.'

Kuba Twahirwa Moses avuga ko amashuho ye yafatiwe mu gihugu cy'Ubutaliyani ntibivuze ko atakurikiranwa nk'uko byemezwa na Kaboyi Benoit, usanzwe yunganir abantu mu nkiko.

' Amategeko y'u Rwanda avuga ko icyaha wakora cyose n'ubwo wagikorera hanze y'u Rwanda ugihanirwa.'

Kaboyi akomeza agira ati : ' Ibyaha by'urukozasoni bijyana na nyirabyo no kubikora, kuri njye ni icyaha, gusa ukurikirana ibyaha niwe ugena igihe abikurikiranira, naho kwisobanura ko wabikoreye hanze y'Igihugu sibyo kuko amategeko y'u Rwanda areba ibyaha ntareba aho wabikoreye.'

Ingingo y'154 y'itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y'imanza z'inshinjabyaha ivuga ku ikurikiranwa ry'umunyarwanda wakoreye icyaha hanze y'ifasi ya Repubulika y'u Rwanda.

Igira iti : 'Umunyarwanda wakoreye icyaha cy'ubugome cyangwa gikomeye ahatari mu ifasi ya Repubulika y'u Rwanda ashobora gukurikiranwa no gucibwa urubanza n'inkiko z'u Rwanda hakurikijwe amategeko y'u Rwanda nk'aho icyo cyaha cyakorewe mu Rwanda mu gihe icyo cyaha gihanwa n'itegeko ry'u Rwanda.'

Si ubwambere iki cyaha kigaragaye mu Rwanda

Taliki ya 31 Ukwakira 2020, urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB rweretse itangazamakuru abakobwa batatu rwari rwarafashe rubakekaho icyaha cyo gukwirakwiza cyangwa gutangaza amashusho y'urukozasoni.

Muri Kanama umwaka ushize nabwo umukobwa witwa Mugabekazi Lilian nawe yarafashwe arafungwa akekwaho icyaha cyo gukora ibiterasoni mu ruhame biturutse ku umwenda yagiye mu gitaramo cyabareye muri Kigali Arena yambeye. Uyu mukobwa yaje gufungurwa by'agateganayo n'urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro.

Uyu munyamideli aherutse gushyira hanze amafoto arikumwe na Hon. Edouard Bamporiki ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no kwakira indonke ku isabukuru y'uyu munyapolitiki.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Moses-Twahirwa-uherutse-gushyira-hanze-amafoto-ari-kumwe-na-Bamporiki-mu-birori-ashobora-gufungwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)