"Ubutaha indege ya RDC nihanurwa ntihazagire uvuga ngo ntabwo twari twababwiye"-Mukuralinda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda,Alain Mukuralinda,yavuze ko ubutaha indege ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo nihanurwa ntawe ukwiriye gutungurwa kuko iki gihugu cyahawe gasopo nyinshi.

Mu kiganiro Urubuga rw'Itangazamakuru cyo kuri iki Cyumweru tariki 29 Mutarama mu 2023, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavuze ko ibyo u Rwanda rwakoze byo kurasa kuri Sukhoi-25 ya RDC ari nko gutanga abagabo ku buryo ubutaha nirufata icyemezo cyo kuyihanura hadakwiriye kuzagira utungurwa.

Ati 'Ni byiza gutanga abagabo, niba indege ije bwa mbere ikagwa i Rubavu ikongera igahaguruka mwanabishyira mu itangazo bakabyemera, ubwa kabiri ikaza igasubirayo bakabihakana, ubwa gatatu ikaza bakayirasaho ikagenda ikangirika bikagaragara ko yangiritse, bagasohora itangazo bavuga ngo ntabwo yari yinjiye mu Rwanda bagiye kubitangira ibimenyetso uyu munsi tukaba tubitegereje, ni byiza ko noneho nihanurwa cyangwa se nihaba ubundi bushotoranyi u Rwanda rukagira icyo rukora, ntihazagire uvuga ngo ntabwo twari twababwiye.'

Muri iki kiganiro cyabaye kuri iki cyumweru tariki ya 29 Mutarama 2023,abajijwe n'umunyamakuru niba u Rwanda na RDC bishobora kujya mu ntambara yeruye, Mukuralinda yagize ati 'Intambara ya nde na nde? Dupfa iki? Congo ifite abo irwana nabo b'abaturage bayo.'

Kuwa 24 Mutarama mu 2023, Ingabo z'u Rwanda zafashe icyemezo cyo kurasa ku ndege y'intambara ya Congo yari yavogereye ikirere cyarwo mu Karere ka Rubavu.

Kuri iriya tariki ahagana saa kumi n'imwe n'iminota 5 z'umugoroba,nibwo Ingabo z'u Rwanda zarashe iriya ndetse ivogereye ikirere cyarwo.

Ku mbuga nkoranyambaga hasakajwe amashusho y'iyi ndege iri kwaka umuriro ku ibaba ry'iburyo.

Amafoto yashyizwe hanze yagaragaje iyi ndege yatobaguwe n'amasasu ku ruhande rumwe ndetse iri gushya ku ibaba ry'iburyo nyuma yo kuraswa n'abashinzwe umutekano b'u Rwanda.

Ntiyahise igwa hasi, ahubwo yakomeje ijya guparika ku Kibuga cy'Indege cya Goma iri kwaka umuriro, aho abakozi bacyo bahise bayizimya.

U Rwanda rwahise rusohora itangazo rivuga ko iyi ndege yavogereye ikirere cyarwo ingamba zo kuyirasa zihita zifatwa.

Guverinoma y'u Rwanda yemeje bwa mbere ko indege ya Sukhoi-25 yavogereye ikirere cy'u Rwanda ahagana 11h20, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ugushyingo 2022,ndetse igwa umwanya muto ku kibuga cy'indege cya Rubavu, mu Ntara y'Iburengerazuba.

Yakomeje iti "Nta cyemezo cya gisirikare cyafashwe ku ruhande rw'u Rwanda mu gusubiza, iyo ndege isubira muri RDC."

"Ubuyobozi bw'u Rwanda bwamaganye ubwo bushotoranyi bubimenyesha Guverinoma ya RDC, yemera ko byabayeho."

Sukhoi Su-25 ni indege z'intambara zakozwe na Leta Zunze Ubumwe z'Abasoviyete guhera muri Gashyantare 1975. Izi ndege zigikorwa n'uruganda rw'Abarusiya rwa Sukhoi, zifite ubushobozi bwo kugenda kilometero 950 mu isaha.

Kuwa Gatatu tariki 28 Ukuboza 2022,nabwo Indege y'intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 nabwo yongeye kuvogera ikirere cy'u Rwanda ntiyagira icyo iba ndetse leta ya RDC ivuga ko u Rwanda rubeshya itakandagiye ku butaka bwarwo.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/ubutaha-indege-ya-rdc-nihanurwa-ntihazagire-uvuga-ngo-ntabwo-twari-twababwiye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)