Mutsinzi Ange Jimmy ashobora kwishyura akayabo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko asheshe amasezerano n'ikipe ye ya CD Trofense mu cyiciro cya kabiri muri Portugal, Mutsinzi Ange Jimmy iyi kipe na yo iramwishyuza ibihumbi 750 by'Amayero byo gusesa amasezerano mu buryo bunyuranyije
n'amategeko.

Muri Kanama 2021 nibwo Ange Jimmy yasinyiye iyi kipe amasezerano y'imyaka 2, akaba yarasheshe amasezerano na yo mu Kuboza 2022 aho yavugaga ko hari imishahara atahawe.

Uyu musore ukina mu bwugarizi yabwiye ibitangazamakuru byo muri Portugal ko yishyuza iyi kipe ibibararane by'imishahara n'uduhimbazamusyi bingana n'Amayero ibihumbi 20.5.

Iyi kipe na yo yasohoye itangazo rivuga ko Ange Mutsinzi yahisemo guhagarika amasezerano mu buryo bunyuranyije n'amategeko kandi nta n'ishingiro bifite kuko yahawe ibyo agombwa.

Yagize iti "Nyuma y'amakuru yatangajwe mu bitangazamakuru bijyanye n'ikibazo cyazanywe na Mutsinzi Ange afitanye na Clube Desportivo Trofense, Trofense isobanura neza ko yujuje inshingano zose z'amasezerano yagiranye n'umukinnyi wavuzwe, ni ukuvuga kwishyura imishahara agombwa kugeza uruhande ry'umukinnyi ruteje guhagarika amasezerano."

"Hazasuzumwa kandi irangizwa ry'amasezerano ryatejwe n'umukinnyi maze ikipe igasaba amafaranga ateganyijwe mu masezerano, amayero ibihumbi 750 yo guhagarika amasezerano ku bushake bw'umukozi mu buryo butemewe n'amategeko."

Uyu mukinnyi akaba yaratanze ikirego mu Rukiko ruri mu Mujyi wa Porto.

CD Trofense yo ivuga ko nta kintu na kimwe igomba uyu mukinnyi kandi ko uburyo yasheshemo amasezerano bunyuranyije n'amategeko ndetse bakimubara nk'umukinnyi wa bo gusa bakaba barababajwe n'imyitwarire ye n'uburyo ikibazo yakigejeje mu itangazamakuru.

Mutsinzi Ange Jimmy yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda mbere yo kwerekeza muri Portugal arimo AS Muhanga, Rayon Sports na APR FC.

Mutsinzi Ange Jimmy ashobora kwishyura ikipe yakiniraga akayabo



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mutsinzi-ange-jimmy-ashobora-kwishyura-akayabo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)