Uburwayi bwo mu mutwe burasya butanzitse mu rubyiruko rw'u Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi Minisitiri Bizimana yabiragutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Mutarama,2023 mu nama nyungurana bitekerezo yahuje Minsitireri ayoboye n'abahagarariye amadini ndetse n'imiryango ishingiye ku myemerere , igamije gufasha umuryango nyarwanda gukira ibikomere, guteza imbere ubumwe n'ubudaheranwa n'imibanire myiza mu Banyarwanda.

Agaruka ku buryo imibare y'ihungabana ikomeje kwiyongera mu banyarwanda mu byiciro bitandukanye cyane cyane mu rubyiruko , Minisitiri Bizimana yavuze ko umucyo nyarwanda wasenyutse ati''Nta munyarwanda wagombye kwica , Valeurs zarabangamiwe cyane,Umuco nyarwanda warasenywe''

Yasabye abitabiriye inama ko mu nyigisho n'ingero batanga mu nsengero zabo bajya bagerageza kuzihuza n'amateka yaranze u Rwanda kugira ngo abayoboke bayo babashe gusobanukirwa neza .

Umuyobozi w'Itorero ry'abadivantiste mu Rwanda akaba n'umuvugizi, Dr Byiringiro Hesron wari mu bitabiriye iyi nama , yavuze ko abanyamadini basabwa gushyira amanga bakabwira abayoboke babo amateka uko ari gusa yemeza ko nabo bibasaba kubanza gusobanukirwa neza ibyo bagiye kwigisha.

Minisitiri Bizimana yifashishije ubushakashatsi butandukanye yavuze ko mu mwaka wa 2022, abanyarwanda bagaragaweho uburwayi bwo mu mutwe bushingira akenshi mu gukoresha ibiyobyabwenge n'inzoga byinshi kandi kenshi ari abantu 96, 357 mu gihe mu 2021 bari 74,364 bivuze ko biyongereyeho 21,993 bahwanye na 29,6%.

Avuga ko muri abo barwayi bakiriwe bose 70% ari urubyiruko bafite ibibazo byo mu mutwe bishingiye ku biyobyabwenge n'inzoga kenshi, aho usanga bakeneye ubuvuzi atari ukubaherekeza gusa.

Akomeza avuga ko muri aba 42 % bari hagati y'imyaka 20 na 39, hejuru y'imyaka 40 ni 38% mu gihe abari munsi ya 19 ari 20

Minisitiri Bizimana yavuze ko amashami yibitaro bya CARAES mu mwaka wa 2022 buri munsi bakiraga abantu 264 ,ugereranyije na 2021 hiyongereho 60%.

Imibare y'ubu bushakashatsi igaragaza ko abatuye Umujyi wa Kigali aribo bafite ibibazo byo mu mutwe kurusha abandi kuko bihariye 40.5%, abagabo bakaba ari bo benshi ugereranyije n'abagore.

Mu bushakashatsi RBC yakoze mu mwaka wa 2018 bwagaragaje ko hose ikibazo cy'indwara y'agahinda gakabije bwari hejuru aho byatezaga indwara yo kwiyahura no kwiyanga aho 11,9% biyanze bashaka kwiyahura. Muri aba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1194 ni bo benshi cyane kuko ari 33%, muri bo abafite agahinda gahoraho ni 3%.

Imibare y'ubushakashatsi bw'Umuryango Unity Club Intwararumuri yo mu 2021, igaragaza ko mu rubyiruko mu bafite hagati y'imyaka 14 na 18, abafite ibibazo by'ihungabana rishingiye ku mateka ari 10% bigaragaza ko ihungabana rigenga rijya mu bisekuru uko bigenda bisimburana.

Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko aho ihungabana rigaragrana cyane ari mu bana batazi inkomoko benshi biciwe ababyeyi ari impinja aho ihungabana riri kuri 99%, mu barokotse Jenoside ni 87%, mu gihe abavutse ku babyeyi basambanyijwe ku gahato abafite ihungaba ari 69%.

Avutse ku babyeyi badahuje ubwoko nabo hari uburyo Sosiyete utabakira aho abafite ihungabana ari 43% , abavutse ku babyeyi bakoze Jenoside riri kuri 35%.

Imibare ivuga ko mu rubyiruko rwose muri rusange 14% mu bavutse nyuma ya Jenoside bafite ikibazo cy'ihungabana ibi bikaba umukoro ku banyamadini n'abayoboye imiryango ishingiye ku myemerere ku komora ahazaza h'igihugu begera uru rubyiruko kandi barwigisha amateka atagoretse.

Iyi nama yitabiriwe n'abahagarariye amadini atandukanye



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Uburwayi-bwo-mu-mutwe-burasya-butanzitse-mu-rubyiruko-rw-u-Rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)