RDC: Abagiye mu myigaragambyo yo kwamagana Ingabo za EAC bahuye n'uruva gusenya #rwanda #RwOT

webrwanda
1

Abanye-Congo bo mu Mujyi wa Goma biganjemo urubyiriko bazindukiye mu myigaragamyo yo kwamagana ingabo ziri mu mutwe w'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba EACRF ariko bashwiragijwe n'inzego z'umutekano.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Mutarama 2023 nibwo aba banyekongo bari bimwe uburenganzira na Leta bwo kwigaragambya bigabije imihanda bafite ibyapa byanditseho ubutumwa bifuza gutanga.

Mu gutangira iyi myigaragambyo,bahutswemo n'inzego zishinzwe umutekano zibahata ibiboko

Amakuru avuga ko mu Mujyi rwagati umutekano wari wakajijwe hirindwa ko izi nsoresore ziwukandagizamo ikirenge zikaba zamanuka ku mipaka ihuza u Rwanda na Congo.

Mu duce iyo myigaragambyo yahereyemo Polisi ya Congo n'igisirikare bariye karungu, nyuma yo gukoresha amagambo bikanga, hitabazwa indembo bamwe barashwiragira.

Abigaragambya bari bafite ibyapa biriho ubutumwa bwo gushyigikira igisirikare cyabo, buti 'FARDC komeza ukubite umwanzi tukuri inyuma.'

Ibindi byapa bivuga ko Abanyekongo bifuza ko inzego z'umutekano zabo ari zo zibarizwa muri iki Gihugu gusa, buti 'FARDC na PNC (Polisi ya Congo) bakomeze kuba ari zo nzego zonyine z'umutekano ziwucungira Abanyekongo.'

Aba bigaragambya biganjemo urubyiruko rutagira akazi, babanje guhurira mu masangano y'ahitwa Mutinga mu Mujyi wa Goma, ubundi bafata urugendo rwo mu muhanda n'umuriri mwinshi bagaragaza uburakari bwinshi bavuza amafirimbi banaririmba.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-abagiye-mu-myigaragambyo-yo-kwamagana-ingabo-za-eac-bahuye-n-uruva-gusenya

Post a Comment

1Comments

  1. Le peuple a tout a fait raison l incompetance des FARDC ne dois pas etre validee

    ReplyDelete
Post a Comment