Couple eshatu zatigishije imbugankoranyambaga muri 2022 urukundo rukomeje kuganza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Shaddyboo & Manzi Jeannot

Shaddyboo umaze igihe atigisa imbuga nkoranyambaga z'u Rwanda, yari amaze imyaka myinshi avuga ko nta mukunzi afite ariko yaje kubona umusore w'Umunyarwanda utuye muri Kenya, batangirana urugendo rw'urukundo.

Inshuro nyinshi Shaddyboo akunze gusangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amashusho n'amafoto y'ibihe byiza aba agirana n'umukunzi we aba yagiye gusura i Nairobi aho asanzwe atuye.

Miss Nishimwe Naomie & Michael Tesfay

Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2020 urukundo rugeze aharoshye n'umusore witwa Michael Tesfay wo muri Ethiopia uherutse kurangiza amasomo ye muri Kaminuza yo mu Bwongereza kuri ubu akaba abarizwa i Kigali aho ari gushakishiriza ubuzima.

Urukundo rw'aba rwari rumaze igihe gito, rwarushijeho kwigaragaza mu ruhame mu birori byo gutanga ikamba rya Miss Rwanda 2022 cyane ko bari baserukanye.

Nyuma yo gushyira hanze iby'urukundo rwabo, ntabwo bongeye kwihishira, inshuro nyinshi bakunze gusangiza ababakurikira amafoto y'ibihe byiza baba basangira.

Frank Axel & Muligande Lauryn

Umufotozi wabigize umwuga Frank Axel amaze igihe kitari gito mu rukundo n'umwe mu bakobwa bakundirwa ikimero cye witwa Muligande Lauryn.

Urukundo rw'aba rumaze igihe ariko muri uyu mwaka rwarushijeho gukaza umurego. Inshuro nyinshi bagiye bagaragara mu bikorwa bitandukanye batemberanye ahantu nyaburanga yaba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Mu minsi ishize amafoto yabo bari gusangira ubuzima i Dubai ni amwe mu yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/couple-eshatu-zatigishije-imbugankoranyambaga-muri-2022-zikiri-kumwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)