Rayon Sports yatunguranye itangaza rutahizamu mushya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mbere y'uko isoko rito mu Rwanda rifungwa, Rayon Sports yatanguranye itangaza rutahizamu Ojera Joackim ukomoka muri Uganda.

Ku wa Kane ubwo yari imaze gukomorerwa na FIFA ikemererwa kwandikisha abakinnyi, Rayon Sports yahise ihera kuri Luvumbu gusa yari isigaranye umwanya umwe.

Uyu mwanya amatsiko yari menshi hibazwa uzawujyamo havugwaga Youssef Rharb, hakavugwa rutahizamu Jean Makusu ukomoka muri DR Congo.

Byari ikibazo cy'igihe gusa, n'aho kumenyekana uwujyamo byo byari ngombwa ndetse benshi bafite amatsiko.

Habura iminota 26 gusa idirishya ryo kugura abakinnyi ngo rifungwe, hari saa 23h34' z'ijoro z'ejo hashize, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga za ya, Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha rutahizamu wakiniraga URA FC muri Uganda.

Uyu mukinnyi ukina asatira anyuze ku mpande, iyo urebye imibare usanga ari umukinnyi udahambaye kuko kuva muri 2019 yakiniye URA FC imikino 60 ayitsindira ibitego 6 gusa.

Ojera Joackim yasinyiye Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yatunguranye-itangaza-rutahizamu-mushya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)