Rayon Sports yatiye rutahizamu w'umunya Uganda ku munsi wa nyuma w'isoko #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Rayon Sports yatijwe rutahizamu Joachim Ojera wakiniraga ikipe ya Uganda Revenue Authority muri Uganda ndetse yakiniye igihugu cye muri CHAN 2020.

URA FC yo mu cyiciro cya mbere muri Uganda yatangaje ko yatije Rayon Sports, umukinnyi Joachim Ojera, ku masezerano y'amezi atanu (5).

Ojera yakina nka Rutahizamu cyangwa imbere ku ruhande rw'iburyo.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Mutarama 2023,nibwo Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije Joachim Ojera,Umugande ukina aca ku mpande asatira,wakiniraga Uganda Revenue Authority y'iwabo.

Amakuru avuga ko uyu musore umwaka ushize yabonye ikipe yo muri Repubulika ya Czech, banga kumurekura, arivumbura avuga ko atazongera gukinira URA F.C batavuguruye amasezerano ngo bashyiremo ingingo imurekura mu gihe haba haje ikipe imushaka.

URA FC yahise itangira gahunda yo kumugabanyiriza umushahara we na kapiteni Shafik Kagimu barabyanga ntibongera gukina.

Ojera aheruka gukinira URA FC kuya 14 Ukwakira 2022, banganya na Bul FC 1-1

Yitozaga ariko ntakine, mu cyumweru gishize yakinnye muri FUFA Drum (Irushanwa ritegurwa n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Uganda, rikinwa n'abakinnyi bakina muri shampiyona ariko harebwe uduce bavukamo), yatsinze igitego anatanga n'umupira wavuyemo igitego.Amakuru avuga ko yavutse mu 1995.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yatiye-rutahizamu-w-umunya-uganda-ku-munsi-wa-nyuma-w-isoko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)