Novak Djokovic yegukanye Australian Open anganya agahigo na Nadal muri Tennis #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunya Serbia, Novak Djokovic yatsindiye Umugereki Stefanos Tsitsipas kuri iki cyumweru,ku mukino wa nyuma w'irushanwa rya Australian Open ahita anganya na Rafael Nadal ibikombe bikomeye muri Tennis [Grand Slams].

Imbere y'imbaga y'abakunzi ba Tennis,Djokovic yakoze ibyo benshi bari bamwitezeho,atsinda Tsitsipas amaseti 3-0 [6-3, 7-6 (7/4), 7-6 (7/5)] niko kwegukana iri rushanwa ku nshuro ya 10 ndetse iba Grand slams ya 22 aho yanganyije nyinshi na Rafael Nadal wari ufite nyinshi mu bagabo.

Iyi ntsinzi yahise ituma uyu munya Serbia akorera amanota 2000 ahita yisubiza umwanya wa mbere ku isi muri Tennis.

Uyu mugereki yabashije kurenga imvune yari yagize atsinda Tsitsipas amurusha ku kibuga cya Rod Laver mu mujyi wa Melbourne.

Novak Djokovic utarakinnye iri rushanwa rimuhira kurusha ayandi mu mwaka ushize kubera ko yanze kwipimisha Covid-19,yaje uyu mwaka afite gahunda yo kuritwara ndetse byamuhiriye kuri iki cyumweru.

Uyu yatwaye iki gikombe se atari muri stade kubera ko yakoze agashya yifotoza afashe ibendera ry'Uburusiya ririho isura ya Vladimir Putin washoje intambara kuri Ukraine.

Djokovic akimara gutsinda,yahise azamuka muri stade ahobera nyine n'abagize ikipe ye hanyuma asubira ku ntebe,asuka amarira kubera ibyishimo.

Nyuma y'uko uyu mugabo w'imyaka 35 akuriweho ibihano na Australia kubera ko yanze gufata urukingo,yaje afite imbaraga atwara igikombe cya Adelaide International,cyamufashije kwinjira muri iri rushanwa rikomeye afite imbaraga nyinshi.

Djokovic yaciye amarenga ko ariwe uzasoza Tennis ari hejuru ku bafite ibikombe bikomeye muri Tennis byinshi,kuko ubu yahise afata Nadal kandi uyu munya Espagne nta cyizere atanga kubera imvune zamwokamye.

Bombi banganya ibikombe 22 mu gihe barusha umunyabigwi Roger Federer wasezeye ibikombe bibiri.

Nadal yasezerewe mu cyiciro cya kabiri kubera ikibazo yagize mu kibero,ubu ari kwitegura kureba niba yazitwara neza ku bibuga by'igitaka kuko niho abera mubi cyane.

Aba bombi bazahanganira muri French Open bashaka gutanguranwa igikombe cya 23 gusa uko bihagaze ubu Novak Djokovic niwe ufite amahirwe.

Nadal wari uwa kabiri ku isi azasubira inyuma ku rutonde rw'abakinnyi ba Tennis, mu gihe Djokovic azahita akura ku mwanya wa mbere Carlos Alcaraz awisubize nkuko byari bimeze muri Kamena 2022. Tsitsipas azaba uwa 3.

Djokovic yatwaye igikombe gikomeye cya Tennis [Grand Slam] bwa mbere muri 2008 kuri Rod Laver Arena mu gihe Tsitsipas yatsinze,yatangiye kumenyekana muri 2019 atsinda Federer.

Djokovic yaje muri iri rushana afite icyizere kuko yaherukaga gutwara amarushanwa icyenda ya Australian Open,yaherukaga gukina umukino wa nyuma kandi amaze gutsinda uyu mugereki inshuro 10-2.

Nubwo yari afite akavune koroheje,Djokovic ntiyakanzwe na Tsitsipas kuko yamutsinze atamubabariye amaseti 3 yikurikiranya.

Tsitsipas yakinaga umukino wa kabiri wa Grand Slam mu gihe Djokovic yakinaga uwa 33 ndetse ni nawe umaze gukina imikino ya nyuma y'ibikombe bikomeye muri Tennis,nyinshi.

Uyu Djokovic yagaragaje ko yari yiteguye gutsinda kuko yari yakoresheje ikoti ryanditseho nimero 22 ndetse yaryambaye ubwo yari amaze gutwara iki gikombe cya 22 cya Grand Slam.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/novak-djokovic-yegukanye-australian-open-anganya-agahigo-na-nadal-muri-tennis

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)