Minisitiri w'Intebe yirukanye ku mirimo Umuyobozi mukuru wa RCA #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yakuye Prof Jean Bosco Harelimana ku mwanya w'Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA), asimburwa by'agateganyo na Pacifique Mugwaneza usanzwe ari umuyobozi wungirije.

Itangazo rya Minisitiri w'Intebe kuri uyu wa 28 Mutarama 2023, rivuga ko Harelimana yakuwe kuri uyu mwanya "kubera ibibazo by'imiyoborere."

Prof. Harelimana yagiye muri izi nshingano mu 2018, mbere yaho akaba yarakoze inshingano zitandukanye zirimo ko yabaye umwalimu muri INES-Ruhengeri, ndetse guhera mu 2006 yigishije muri kaminuza zitandukanye mu Rwanda, Senegal, Benin, Ethiopia n'u Bubiligi.

Mu bihe bitandukanye, ibibazo by'amakoperative byakomeje kugorana, ku buryo hari zimwe zagiye ziseswa zirimo nyinshi z'abamotari, ubu zirimo gusimbuzwa inshya.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/minisitiri-w-intebe-yirukanye-ku-mirimo-umuyobozi-mukuru-wa-rca

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)