Miss Mutesi Jolly yavuze icyubahiro yatewe no... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku nshuro yayo ya 28 amasengesho yo gusabira igihugu azwi nka 'National Prayer Breakfast' kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2023, yongeye kuba aho yabereye muri Kigali Convention Center.

Mu byamamare byagiriwe umugisha wo kuyitabira harimo Miss Jolly, wagaragaje amarangamutima akomeye ashimangira ko mu gihe Imana iri mu ruhande rw'u Rwanda ntawarunesha bibaho.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga yagize ati: 'Byari icyubahiro kwifatanya na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, abayobozi n'inshuti z'u Rwanda mu masengesho yo gusabira igihugu.'

Akomeza asabira u Rwanda umugisha anashimangira ko ntacyaruhungabanya kuko rwubakiye ku Mana ati: 'Nta ntwaro ibaho yabasha kunesha igihugu ubuzima bwacyo bwubakiye ku mubano n'Imana. Umutima wacu ufatiye muri Kristo. Imana ihe imigisha u Rwanda.'

Aya masengesho akaba ategurwa na Rwanda Leaders Fellowship, kuyitabira bikaba biba ari umugisha ndetse akaba afite igisobanuro gikomeye kuko yongera guhuriza hamwe abayobozi bakuru b'igihugu, abayobozi b'amadini n'amatorero, ibyamamare n'abandi bavuga rikijyana.

Miss Mutesi Jolly akaba ari mu byamamare byabashije kwitabira aya masengesho no mu bato bari bayarimo, dore ko kugeza ubu uyu mukobwa yatangiye umwaka wa 27.

Mutesi Jolly yishimiye kuba umwe mu bitabiye amasengesho yo gusabira igihuguYifurije umugisha igihugu ahamya ko kuko cyubakiye ku Mana ntacyagihungabanya



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124906/miss-mutesi-jolly-yavuze-icyubahiro-yatewe-no-kwitabira-amasengesho-yo-gusabira-igihugu-124906.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)